Ababyeyi basabwe kugira uruhare mu kurinda urubyiruko inzoga n’ibiyobyabwenge.
Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burasaba ababyeyi, abakuru n’abagize umuryango muri rusange kugira uruhare rufatika mu kuyobora no kurinda urubyiruko ibishobora kwangiza ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026, mu Murenge wa Zaza, muri gahunda ya RBA Hafi Yawe na SoberGen, ahabereye ibiganiro bigamije gukangurira abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose, yasabye ababyeyi n’abandi bagize umuryango kuba hafi y’urubyiruko, bakaruganiriza kandi bakarufasha gufata ibyemezo biboneye.
Yagaragaje ko uruhare rw’umuryango ari ingenzi mu kubaka urubyiruko rufite ubuzima bwiza, indangagaciro n’icyerekezo cyiza, bityo rukagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Yagize ati: “Nk’abakuru turi hano n’abandi batwumva hirya no hino mu Karere kacu ndetse no mugihugu muri rusange turasabwa gufata iya mbere mu kwereka abato ko inzoga atari nziza ku buzima bwabo kuko uwabaswe nazo ntakintu ashobora kwigezaho”.
Yakomeje asaba urubyiruko, cyane cyane abakiri bato, kwibanda ku bikorwa bibafitiye akamaro bakirinda inzoga n’ibindi bikorwa bishobora kubangamira ubuzima n’iterambere byabo.
Uwitwa GUSENGE Jean Damascene ni Umuturage wo mu Murenge wa Zaza yavuze ko urubyiruko bakwiye guhindura imyumvire bagatandukana no kumva ko umugabo ari uwanyoye inzoga yagize ati: “Nk’urubyiruko cyera twumvaga ko umugabo ari uwasomye agacupa naho uyu munsi tumaze kumenya ko umugabo ari uwakoze ikofi ndasaba bagenzi banjye kuzibukira inzoga tukitabira umurimo tugakora tukiteza imbere ibi bibyo wane naho gusinda ntabwo bitwika rwose.”
Na Kamariza Aline, wo mu Murenge wa Mugesera, yashishikarije urubyiruko bagenzi be kwirinda ibiyobyabwenge, yagize ati: “Ibiyobwabwenge si byiza kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima ndetse no ku mibereho y’ababikoresha bikabaviramo kubaho bihebye kuko byangiza imitekerereze yabo bakaba badashobora gufata ibyemezo bikwiye”.
Muri iyi gahunda, hatanzwe ubutumwa bushishikariza urubyiruko kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge, ahubwo rugashyira imbaraga mu mashuri, mu mirimo ibyara inyungu, kwihangira imirimo ndetse no guteza imbere impano rufite.

Abaturage benshi bari bitabiriye gahunda ya RBA HAFIYAWE na SoberGen mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.
