NGOMA YEGUKANYE IGIKOMBE CY'IGUHUGU CYA VOLLEYBALL MU BAGORE MU IRUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP 2026
Ku wa gatandatu taliki 20.06.2026 kugeza ku Cyumweru taliki 21.06.2026 ikipe y’Akarere ka Ngoma y'umukino wa Volleyball mu cyiciro cy’abagore yitabiriye irushanwa cya #UmurengeKagameCup2026 aho yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe y’Akarere ka Gicumbi amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye ku kibuga cya Bugesera.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Dominique HABIMANA, Minisitiri wa Siporo, Madamu Nelly MUKAZAYIRE, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Pudence RUBINGISA, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, abayobozi bo mu Turere dutandukanye ndetse n’abagize inzego z’umutekano.
Mu butumwa bwe nyuma y’umukino, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, yashimiye abakinnyi, abatoza n’ababaye hafi y’iyi kipe ku musaruro mwiza baheshejeho Akarere kacu.
Yagize ati:
"Turishimira cyane iki gikombe twegukanye Akarere kacu ni Akareee gakorera ku mihigo murabiziko muduhesheje ishema bishimangira umwanya twagize wo kuba aba mbere mu mihigo y'umwaka ushize mwakoze. Turashimira abakinnyi bacu bagaragaje ubwitange, ikinyabupfura n’ubushobozi buhanitse kugeza bagejeje Akarere kacu ku ntsinzi. Mwakinnye muhagarariye abaturage ba Ngoma mwakoze cyane muduhesheje ishema.
Mu irushanwa riheruka mu mwaka 2025 Ikipe y'Akarere ka Ngoma y'abagore ya Volleyball yaje ku mwanya wa kabiri.