Koperative COOPRIKI-CYUNUZI ibimburiye izindi gutangira ubwisungane mu kwivuza 2021-2022 abanyamuryango bayo

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 21/04/2021 ku cyicaro cya koperative COOPRIKI-CYUNUZI iherereye mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe habereye igikorwa cyo kwishyurira abanyamuryango 5718 ubwisungane mu kwivuza mu mwaka 2021-2022 baturuka mu karere ka Ngoma bakaba bishyuriwe amafaranga angana na 17,154,000.

Umuyobozi wa Koperative COOPRIKI-CYUNUZI Bwana BUSHAYIJA Francisis asobanura ko nk’ubuyobozi bwa koperataive bahisemo gutangira abanyamuryango ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo kubashyigikira ndetse no kubafasha kugira ubuzima butekanye kuko iyo abahinzi batarasarura usanga ntabushobozi bafite bwo kwishyurira imiryango yabo ubwisungane bityo akaba ariyo mpamvu bagurizwa hanyuma bakazishyura koperative ku musaruro bazaba babonye.

Bamwe mu batangiwe ubwisungane mu kwivuza ndetse basanzwe barabonye ubufasha byo kwiteza imbere mu mryango yabo yabibikesha kuba muri iyi koperative ihinga umuceli.

Madamu NSHAKIRAYABO Patricia ni umuturage ukorera muri iyi koperative avuga ko kwifatanya n’abandi bagakorera hamwe muri koperative byamufashije kwikura mu bukene ugereranije nuko mbere yabagaho ubuzima bumugoye. Yagize ati: Mbere ntarajya muri koperative ubuzima bwari bungoye kuko ntabashakaga kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe hari nubwo nashoboraga kutabona ubushobozi bwo kuyitanga nkaba nirengeje umwaka wose ntayitanze cyangwa bikansaba kugurisha itungo kugirango ntange Mituweli”.

Mu butumwa yatanze Madamu KIRENGA Providence umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage akaba yashimiye koperative COOPRIKI-CYUNUZI intambwe yateye yishyurira abanyamuryango bayo ubwisungane mu kwivuza 2021-2022 kuko batari bafite uburyo bwo kwibonera ayo mafaranga asaba n'izindi koperative gutera iyi ntambwe kuko kubaho ufite ubwisungane bituma ukomeza gukora imirimo yawe utekanye.

Umuceli uhinze mu gishanga gihuza Ngoma na Kirehe

Koperative COOPRIKI-CYUNUZI ihinga umuceli ikaba igizwe n’abanyamuryango 3315 bagizwe n’abagabo 1995 n’abagore 1320 bakorera ubuhinzi  ku buso bungana na 482Ha.

Iyi koperative yatangiye imirimo yayo mu mwaka wa 2006.