Abakuru b’imidugudu barishimira ko bagenewe telephone zigezweho (SmartPhones) zizabafasha kwihutisha imitangire ya serivisi.

Kuri uyu wa gatatu, taliki 14.04.2021 mu mirenge yose igize Akarere ka Ngoma, abakuru b'imidugudu 473 bashyikirijwe telefone zigezweho (Smartphones) bagenewe n'umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME mu rwego rwo gushyigikira inzego z'ibanze mu ikoranabuhanga.

Ku rwego rw'Akarere iki ikorwa cyabereye mu murenge wa JARAMA, kikaba cyayobowe na Bwana NAMBAJE Aphrodise Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma ari kumwe n'umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe Col. BAHIZI Theodomir.

Abayobozi b’imidugudu bahawe izi telephone bashimiye cyane umukuru w’igihugu wabatekerejeho akazibagenera kugirango nabo boroherwe n’akazi kabo haba mu buryo bwo gutanga raporo ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu nshingano zabo za buri munsi.

Madamu AYINGENEYE Liberatta umukuru w’umudugudu wa Duterimbere yagize ati: “Umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Paul KAGAME namushhimira cyane kuko natwe yadutekerejehho nk’abayobozi b’imidugudu akatugenera izi telephone zigezweho. Buriya twavunikaga cyane gutanga raporo kwandika ku mpapuro rimwe na rimwe zishobora no gutakara ariko ubu amakuru dutanze tuzajya tuyabika muri iyi telefoni kdi amakuru atangwe ku gihe. Ubundi twajyaga twibaza ngo kuki twumva ngo ikoranabuhanga rirahari twebwe rizatugeraho ryari ariko ubu ribaye nk’igisubizo kuko natwe tugiye kujya turikoresha mu kazi kacu ka buri munsi”.

Bwana MUTABAZI Emile umuyobozi w’umudugudu w’Abiyunze ati: “Izi telefoni duhawe zijye ari igisubizo ku bibazo twahuraga nabyo mu gutanga raporo iherekejwe n’amafoto kandi ukabona ko bitubangamiye cyane ariko uyu munsi tuzajya dukora raporo iherekezwe n’amafoto agaragaza ko igikorwa cyakozwe cyangwa aho kigeze gikorwa kuko bizaba bigaragara mu mafoto”.

Umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe Col. BAHIZI Theodomir yibukije abakuru b'imidugudu bashyikirijwe izi telefoni ko aribo shingiro ry'umutekano wo mu mudugudu kuko aribo begereye abaturage kurusha izindi nzego abasaba kurushaho kwita ku irondo no kumenya amakuru y'abinjiye n'abasohotse mu midugudu yabo, bakabandika mu bitabo by'Umudugudu ndetse bakibuka no gutanga raporo ku gihe amakuru ku zindi nzego.

Col. BAHIZI Theodomir  ashyikiriza telefone Madamu AYINGENEYE Liberatta umuyobozi w’umudugudu wa Duterimbere.

Mu mpanuro zatanzwe n'umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise yagize ati: Turizera ko izi telefoni muhawe zizaborohereza kubona amakuru akenewe kandi yizewe mu buryo bwihuse ndetse no kuyageza ku zindi nzego ku buryo bworoshye mwifashishije ikoranabuhanga. Izi telefoni mwazihawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul KAGAME, muri gahunda yo gushyigikira inzego z'ibanze mu rwego rwo kubateza imbere mu ikoranabuhanga kandi muzi ko yabigize intego y'uko Abanyarwanda bose bagomba gukoresha ikoranabuhanga kugirango iterambere ryihute. Niyo mpamvu namwe yabatekerejeho abagenera izi telefone.

Yakomeje asaba Abakuru b'Imidugudu gukomeza ibikorwa byiza bakora bijyanye no kureberera abaturage bo midugudu bayobora kandi bakibuka no gukomeza gushishikariza abturage kwirinda icyorezo cya COVID19.

Bwana NAMBAJE Aphrodise umuyobozi w’Akarere ka Ngoma ashyikiriza telefoni MUTABAZI Emile umuyobozi w’umudugudu w’Abiyunze.