Urubyiruko rwahawe inguzanyo n’ikigega cya BDF yo kwihangira imirimo yabafashije guhindura imibereho.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo abashaka kwiga ubumenyingiro babona aho biga. Ariko nkuko byagaragaye hari abarangiza kwiga bakabura uko batangira gukora ibyo bize kubera kubura ibikoresho kandi bafite ubumenyi. Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yateganyije uburyo abarangije amashuri y’imyuga babona ibikoresho ku nguzanyo yunganiwe kugirango bibafashe gutangra akazi bityo biteze imbere ndetse babe batanga akazi kuri bagenzi babo.

Uwitwa Jacques NDIZIHIWE, nyuma yo kurangiza amasomo y’imyuga aho yize umwuga wo gusudira, nyuma yo kumva ko mu mihigo y’Akarere harimo umuhigo wo gutanga inguzanyo z’ibikoresho ku bize imyuga, kandi bakabihabwa harimo n’inkunga ya Leta y’urwanda inyuza mu kigega BDF, yiyemeje gukora umushinga usaba ibikoresho yari akeneye kugirango atangire akazi ko gusudira. Ubu rero inguzanyo akaba yarayihawe binyuze mu nguzanyo yaherewe muri SACCO ya Remera, ariko ikaba yunganiwe na BDF.

Jacques yatangiye ate umushinga w’ubusuderi?

NDIZIHIWE Jacques ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 24, atuye mu karere ka Ngoma, umurenge wa Remera,akagali ka Gasetsa. Uyu musore avuga ko akirangiza amashuri yisumbuye ubuzima butari bworoshye kuko atabashaga kubona akazi kamwinjiriza nibura inoti y’igihumbi ku kwezi. Nibwo yigiriye inama yo kwiga ibijyanye n’ubumenyingiro. Amaze kumenya umwuga w’ubusuderi, yabonye amakuru ko hari gahunda ya Leta yo gutanga ibikoresho ku nguzanyo ku rubyiruko rwize amasomo y’imyuga. Ni muri urwo rwego yakoze umushinmga awushyikiriza SACCO, nayo iwujyana muri BDF kugirango bamufashe gutangira umushinga wo gukora inzugi n’amadirishya.

NDIZIHIWE Jacques arimo gukora amadirishya n’inzugi  by'abakiriya.

Yagize ati: “Mfite ubumenyi bwo gukora inzugi n’amadirishya ariko nari mfite imbogamizi zo kubona ibikoresho nakwifashisha ngo ntangire kubyaza ubumenyi bwanjye umusaruro bityo mbashye kwiteza imbere. Nibwo nagannye Akarere ka Ngoma hanyuma bampuza na BDF nyereka ko mfite umushinga wo gusudira nibwo bampaye ibi bikoresho mureba, Ubu nkaba naratangiye kubibyaza umusaruro”.

Mu gihe kingana n’amazi ane gishize ahawe ibikoresho birimo imashini ikata ibyuma, imashini isudira amaze kwigurira ikibanza gifite agaciro kangana n’ibihumbi Magana atatu na makumyabiri kandi afite icyizere ko mu minsi iri imbere azaba ageze ku rwego rwo kwigisha abandi bifuza kumenya umwuga.

SIKUBWABO Innocent,Umuyobozi wa BDF ishami rya Ngoma avuga ko biteguye  gukomeza gukorana n’urubyiruko rwize imyuga rufashwa mu gukora imishinga ndetse runegerezwa serivisi zirufasha gushyira mu bikorwa ibyo rwize binyuze mu mirenge SACCO  ibegereye.

Akomeza asaba Urubyiruko rwize imyuga rufiye impamyabushobozi ko badakwiriye gupfusha amahirwe bahawe ubusa ahubwo bagomba kugana ubuyobozi bw’Akarere ndetse na BDF kugira ngo bahabwe amakuru y’uko babona inguzanyo irimo nkunganire ya leta kuko bishyurirwa 50% by’inguzanyo baba bahawe.

Bwana NGOGA Gilbert, umuyobozi w’ishami ryo gutezimbere ubucuruzi n’amakoperative no guhanga umurimo, avugako mu Karere ka Ngoma muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021 bahize gufasha urubyiruko 18 kubona inguzanyo z’ibikoresho, ubu bakaba bamaze gutanga ibikoresho ku bantu 26. Akomeza ashishikariza urubyiruko rwize imyuga rukaba rufite imbogamizi zo kubona ibikoresho byo kubafasha gutangira akazi, ko iyi gahunda igikomeje, ko buri wese ubyifuza kandi wujuje ibisabwa yategura umushinga we akawugeza kuri BDF, kugirango ahabwe ibikoresho ku nguzanyo bityo bimufashe kwiteza imbere we ubwe, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.