Abaturage bo mu kagali ka Gahima, barishimira ko batazongera kumurikirwa n’amatara y’umugi wa Kibungo kuko bagejejweho umuriro w’amashanyarazi.

Akagali ka Gahima ni kamwe mu tugali dutanu tugize umurenge wa Kibungo aritwo Gahima, Mahango, Karenge, Cyasemakamba na Gatonde. Umurenge wa Kibungo niwo uherereyemo icyicaro cy’Akarere ka Ngoma. Akagali ka Gahima ni akagali ko mu mugi ariko katagiraga amashyanyarazi ugereranije n’utundi tugali two muri uyu murenge, abaturage bakavuga ko bamurikirwaga n’amatara yo mu kagali ka Cyasemakamba mu mugi wa Kibungo. Aka kagali kari gasanzwe gafite amazi meza bikaba bibaye akarusho kuko babonye n’umuriro w’amashanyarazi.

Bwana TURYAREBA Slyvestre umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ibikorwa byo kwirakwiza amashanyarazi avuga ko nyuma kugeza amashanyarazi muri aka gace, ubu abaturage batangiye kuyabyaza umusaruro mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’imiryango yabo bakora imirimo ibabyarira inyungu dore ko uwashakaga serivisi zifashisha amashanyarazi yakoraga nibura ibilometero 5 ajya mu mugi wa Kibungo.

Akomeza avuga ko kugeza ubu muri Gahima ingo 850 arizo zimaze kugezwamo amashanyarazi ariko igikorwa cyo gutanga amashanyarazi kizakomeza mu midugudu yose igize aka kagali yongeraho ko kugeza amashanyarazi mu tugali twose tugize umurenge wa Kibungo nta mbogamizi bahura nazo kuko abaturage benshi batuye mu midugudu

Abaturage bamaze kubona amashanyarazi yahinduye imibereho

Bakibona amashanyarazi, Bwana UWIHOREYE Appolinaire yazanye icyuma gisya imyaka.

UWIHOREYE Appolinaire ni umuturage utuye muri aka kagali ka Gahima. Uyu mugabo kuva bahabwa umuriro w’amashanyarazi yahise agura icyuma gisya imyaka (gushesha) imyaka ndetse ubu akanba arimo gufasha abantu benshi cyane cyane abana kuko bakoraga urugendo bajya gushesha kure mu tundi tugali dahana imbibi n’Akagali ka Gahima.

Akomeza avuga ko ateganya kugura imashini isudira ibyuma, kugira ngo afashe abanya-Gahima cyane cyane abakenera serivisi zo gukoresha inzugi n’amadirishya.

Yakomeje avuga ko izi serivisi zizafasha abaturage bakoraga urugendo rurerure bagana mu mu mugi wa Kibungo kugurayo inzugi n’amadirishya byo gukoresha mu gukinga inzugi zabo ndetse bagakoresha amafaranga menshi batega ngo bageze mu rugo ibyo bikoresho baba bakoresheje, bityo akaba yifuza kuruhura abaturage izo mvune zose bahura nazo igihe bakeneye serivisi zo gusudira.

Kugeza ubu mu karere ka Ngoma ingo zimaze kugezwaho amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari (ongrid) 39,214 naho izifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba (offgrid) 27,544 zose zikaba 66,758 zihwanye na 67% by’ingo zituye mu karere ka Ngoma.