Bamwe mu baturage bakoresha umuhanda ZAZA-SAKE (ku matara) bahamya ko witezweho koroshya ubuhahirane.

Umuhanda Zaza-Sake (ku matara) uhuza imirenge ya ZAZA na SAKE uturutse ku murenge wa ZAZA ugana mu murenge wa SAKE ahazwi nko ku matara. Uyu muhanda ufite uburebure bungana na kilometero 12, 5 (Km 12, 5) ukaba waratangiye kubakwa mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa Nzeri; wuzuye utwaye amafaranga angana na 716,515,475Frw

Umuhanda ZAZA-SAKE (ku matara) witezweho koroshya ubuhahirane

Abatuye muri aka gace ndetse n’abahafite ibikorwa Zaza-Sake bavuga ko bishimiye impinduka bari kubona, bakavuga ko ibi ari ibigaragaza uburyo Leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo kabone naho baba batuye mu bice bigaragara nk’icyaro.

NSANZINGOMA Léonard yagize ati “Ndashimira cyane Leta y’u Rwanda kuko imaze kutwegereza ibikorwa remezo bizadufasha guhahirana n’indi mirenge ndetse n’utundi turere. Uyu muhanda tumenya amakuru ko bagiye kuwubaka twumvaga ari inzozi kuko ubizima hano bwari bugoye cyane nko mu gihe cy’imvura kuva hano ujya i Kibungo mu mugi ntabwo byatworoheraga kubera ikibazo cy’umuhanda mubi. Ikindi imodoka zitwara abagenzi mu gihe cy’imvura ntabwo zashoboraga kunyura muri uyu muhanda mbere utarakorwa kuko wari warangiritse cyane.

Nishimira iterambere Leta imaze kutugezaho rwose nta kibazo ubu kugera kwa muganga ni ukunyuzaho kuko moto ni amafaranga Magana atanu 500Frw gusa mu gihe mbere uyu muhanda utarakorwa ntabwo kubona ikinyabiziga byabaga bitworoheye. Ikindi iyo umubyeyi yabaga afashwe n’inda kugirango imbangukiragutabara imugereho byari ikibazo gikomeye cyane

ariko ubu umujyanama w’ubuzima ahamagara imbangukiragutabara ikagera ku murwayi vuba kubera umuhanda umeze neza”.

MUHORAKEYE Beatrice yagize ati "Abaturage begereye umuhanda Zaza-Sake batangiye gusaba ibyangombwa byo kubaka inzu z’ubucuruzi zigezweho ndetse no kunoza uburyo bw’isuku muri aka gace dore ko kamaze kuba nyabagendwa usanga urujya n’uruza rw’imodoka nini zipakiye umusaruro ziwujyana hirya no hino mu tundi turere”.

Imodoka zitwara abagenzi nazo usanga abashoferi bavuga ko urugendo rutakibagora nka mbere bakemeza ko uyu muhanda wajye ari igisubizo mu kazi kabo ko gutwara abagenzi kdi n’ikinyabiziga ntabwo gikunda gupfa kubera kunyura mu muhanda mwiza

Abakoresha uyu muhanda bakiriye bate ikorwa ryawo?

Abaturage begereye uyu umuhanda batangiye kuhakorera ibikorwa by’iterambere harimo ubucuruzi, ubudozi, ububaji, ubusuderi, gutwara abantu n’ibindi.

Bamwe mu baturage baremeza ko uyu muhanda umaze kubafasha kwiteza imbere mu mibereho yabo.

Uwitwa NSABIMANA Jacques ni umunyonzi ukorera muri uyu muhanda we yagize ati: “Njye ndi umunyonzi hano muri iyi sentire ya ZAZA mbere uyu muhanda utarakorwa ntabwo byatworoheraga mu kazi kacu kuko igare ryapfaga buri munsi ukajya kugoroza kubera ko inzira ntabwo yari nyabagendwa ariko ubu abakiliya dutwara bariyongereye kubera abantu benshi batambuka hano bagiye i Sake ariko mbere barazengurukaga bagaca ku matara kubera umuhanda hano wari mubi cyane kuburyo utashoboraga gucamo ikinyabiziga”

Abanyonzi bakoresha umuhanda SAKE-ZAZA  (Ku matara)bishimira ko umeze neza

NIYOKWIZERWA Etienne ni umumotari: “Ubu gukorera muri uyu muhanda bintera inshema kuko binyereka ko imisoro yacu dutanga itugirira akamaro ndetse n’abana bazadukomokaho bazakura bafite ibikorwa remezo hafi yabo. Imodoka yanjye iyo nkoze neza mu cyumweru mba mfite ibihumbi mirongo itatu na bitanu 35,000Frw kandi ntakibazo na kimwe moto yanjye yagize ariko mbere uyu muhanda utarakorwa yapfaga buri munsi bityo igahora ku bakanishi ayo nakoreye yose nkayabishyura ku buryo sinabeshya ngo kwizigama narabikoze ariko ubu nshobora kuba maze kwizigama amafaranga azamfasha kubaka inzu mu myaka nk’itatu iri imbere niyo gahunda nihaye”

Abafite ibinyabiziga bishimira ko umuhanda ZAZA-SAKE wagabanije imvune bahuraga nazo mu kujya gupakira imyaka cyangwa ibindi bicuruzwa muri aka gace.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imali 202/2021 mu karere ka Ngoma harimo kubakwa imihanda ifite uburebura bungana n’ibilmetero 35 (35Km). Muri iyo mihanda twavugamo umuhanda Nyaruvumu-Rebezo. Uyu muhanda ukaba witezweho koroshya ubuhahirane hagati y’Akarere ka Ngoma ndetse n’Akarere ka Kayonza.