Guhabwa amazi meza bemeza ko byabafashije kwimakaza isuku mu rwego rwo guhangana na COVID19.

Amazi meza ni kimwe mu by’ibanze ikiremwa muntu gikenera mu buzima bwa buri munsi. Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Rukira na Murama twaganiriye baremeza ko guhabwa amazi meza byabafashije guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi mu bijyanye no gukora isuku bakaraba intoki kenshi ndetse no gukora ibindi bikorwa by’isuku kuko bahawe amazi meza hafi yabo.

Akarere ka Ngoma kubatse imiyoboro y’amazi meza mu mirenge itandukanye muri yo harimo umuyoboro munini uturuka Gasoko-Gituku-Rukira-Murama ureshya na kilometero 40, ukaba  utanga amazi meza ku baturage bagera ku 46,000. Umuyoboro ukaba waruzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 800FRW.

Ikigega gikusanyirizwamo amazi mbere yo kugezwa mu mavamo y'abaturage

Uyu muyoboro wubatswe bufatanye na (NELSAP), umushinga ugamije guteza imbere imibereho y’abaturiye icyogogo cy’uruzi rwa Nile. Amazi y’uyu muyoboro yafatiwe ku masoko ane yahujwe akusanyirizwa mu kigega kinini, akaba azamurwa hakoreshejwe amashanyarazi. Uyu muyoboro kandi washyizweho amavomero rusange 45, mu bice binyuranye by’Umurenge wa Rukira no mu tugari 3 two mu Murenge wa Murama uhana imbibe n’umurenge wa Rukira.

Igiciro cy’amazi ni amafaranga y’u Rwanda agera kuri 20Frw ku ijerekani imwe avuye ku mafaranga 300Frw abaturage bayaguraga mbere yuko bahabwa aya mazi. Ubusanzwe aba baturage bavuga ko bavomaga  kure bikabatwara urugendo rw’amasaha nibura 2 nkuko bivugwa na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rukira.

Umubyeyi witwa MUKAHABANABAKIZE FranÇoise, utuye mu mu dugudu wa Gituku, Akagali ka Kibatsi, Umurenge wa Rukira n’amarangamutima menshi yagize ati: ”Amazi twarayabonye kandi twarishimye cyane ni igihe kinini twababaye kuko twavomaga ahantu kure ndetse n’abana bacu bagakererwa kujya ku sihuri kubera gukora urugendo rurerure cyane bajya kuvoma mu bishanga, ndetse ayo mazi akanatera abana bacu kurwara inzoka zo mu nda none ubu turashimira Leta y’u Rwanda ko yita ku mibereho myiza y’abaturage bayo ikaba iduhaye amazi meza.”

Naho RUBAGUMYA Appolinaire w’imyaka 65 atuye mu kagali ka Kibatsi, Umurenge wa Rukira yemeza ko aya mazi ajye guhindura imibereho myiza y’abatuye muri aka gace ubusanzwe katarangwagamo amazi meza yagize ati:“Navukiye muri uyu murenge nta mazi meza yarangwaga aha hantu impamvu mubona mfite ibiro bike nuko nakuze mvoma amazi yo mubishanga ndentse no gukora urugendo rurerure cyane kuko twajyaga tuvoma mu birometero 2,5 (2,5Km) ahantu hazamuka cyane ubu turashimira Nyakubahwa perezida wa Repubilika y’u Rwanda Paul KAGAME kubera aduhaye amazi aya ni amateka mashya nkatwe aya mazi agezeho dukuze abana bakiri bato bamenyeko ari isnhingano zabo mu gusigasira ibi bikorwa remezo begerejwe kugirango ubuzima bwacu bukomeze kuba bwiza tubigizemo uruhare. Aya mazi azakoreshwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye nko mu kigo nderabuzima, amashuri ndetse n’abakora imirimo y’ubwubatsi nabo ijerekani irahendutse.”

Ubuyobozi bukaba busaba abaturage begerejwe amazi meza kurushaho kurangwa n’isuku ndetse bakibuka ko bafite inshingano zo kurinda ibikorwaremezo bitandukanye byagezweho byose kuko aribyo bibafasha kwihutisha iterambere ry’imibere myiza yabo

Ubu mu karere ka Ngoma abaturage bagera kuri 86% nibo bagerwaho n’amzi meza.