Hoteli y’Akarere ka Ngoma (East Gate Hotel) ni hoteli waruhukiramo ukahabona serivisi wifuza

Bamwe mu bagana Akarere ka Ngoma ndetse no bice aka karere gaherereyemo bemeza ko itangira ry’iyi hoteli byabaye inkuru nziza kuri benshi dore ko batakibura aho barara igihe bari mu mirimo ibasaba gucumbika igihe kirekire mu karere ka Ngoma.

Iyi hoteli ni impano Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yahaye abaturage bo mu karere ka Ngoma, iherereye mu mudugudu wa Kiruhura, Akagali ka Cyasemakamba, Umurenge wa Kibungo.

Abaturage baturiye ndetse n’abakorera ibikorwa byabo hafi y’iyi hoteli hamwe n’abahinzi muri rusange bose bahuriza kukuba ikomeje kubafasha kwiteza imbere binyuze mu kubagurira umusaruro ukomoka ku buhinzi cyangwa kubazanira abashyitsi bagatembera Akarere dore ko ubusanzwe iyo habaga inama mu karere ka Ngoma wasangaga abashyitsi bajya gucumbika ahandi.

Uwitwa KANAKUZE Paul ati: “Ndi umuhinzi w’urutoki hano mu murenge wa Kibungo iyo ibitoki byanjye byenze mbigurisha na hoteli y’Akarere ka Ngoma murumvako kuri byanyoroheye kubona umuguzi wizewe kandi uhoraho”

Iyi hoteli kandi yatanze akazi ku basore n’inkumi bakoraimirimo yo kwakira abayigana yaba aabakora mu gikoni ndetse no mugutanga ibinyobwa n’amafunguro. Usibye abo kandi hari n’abandi baturage yahaye akazi ko gukora amasuku yaba imbere muri hoteli ndetse no gutunganya ubusitani ngo buhore bubereye ijisho.

Iyi hoteli yatangiye gukora mu kwezi kwa Nzeri 2020, nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bumaze gusinyana amasezerano y’imyaka icumi na Rwiyemezamirimo yo gukodesha inyubako.

Hoteli y’Akarere ka Ngoma yatangiye kubakwa mu 2013. Yubakwaga ku nkunga ya Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’inzego z’ibanze, LODA.

Mu mpera za 2018 nibwo imirimo yo kuyubaka isa n’iyarangiye.  Ni hoteli yubatswe munsi y’ibiro by’Akarere ka Ngoma, yatwaye miliyari 3.6 z’amafaranga y’u Rwanda. Yubatswe ku buso bungana na hegitari 2.5. Ifite ibyumba 72 birimo ibyagenewe kurarwamo n’umuntu umwe 58, ibindi 12 byisumbuyeho n’ibyumba bibiri biri ku rwego mpuzamahanga bishobora gucumbikira abashyitsi b’abanyacubahiro.

Ifite kandi akabyiniro n’ubwogero bwo hanze bwisanzuye (piscine), ibyumba bibiri by’inama na parking ishobora kwakira imodoka 100.