Imiryango 33 yo mu murenge wa Mugesera itishoboye yorojwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda zatanzwe ku bufatanye na Send a Cow Rwanda

Kuri uyu wa gatanu taliki 29.01.2021 imiryango 33 yo mu murenge wa Mugesera itishoboye yorojwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, ni igikorwa cyayobowe na Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ari kumwe n'umuyobozi wa Send Cow Bwana Laurent MUNYENKUSI.

Izi nka 33 zatanzwe muri uyu murenge wa Mugesera kubufatanye n’umuryango witwa Send a Cow binyuze mu mushinga wa Greening Girinka uterwa inkunga n’ikigo cy’igihugu cyita kubidukikije (FONERWA) binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, ni inka zihaka zishobora kubyara mu gihe cy’amezi atatu, ikindi nuko izi nka zose zifite ubwishingizi bw’umwaka umwe.

Uwitwa BUGENIMANA Anatalie afite imyaka 74 atuye mu murenge wa Mugesera mu kagali ka Nyange, umudugudu wa Igomezo yagize ati:“Ndashimira Nyakubahwa Paul KAGAME umpaye iyi nka umuryango wanjye ntabwo natekerezaga kuba nayitunga kuko ntabushobozi bwo kuyigura twabona niyo mpmvu iyi nka mpawe ngiye kuyitaho, nibyara abuzukuru banjye bazanywa amata, ariko igihe itarabyara ngiye kuba mbona ifumbire bityo imyaka yanjye umusaruro ndahamya ko ugiye kwiyongera kubera ifumbire ikomaka kuri iyi nka bampaye.”

Atanga izi nka Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI cyriaque, Umuyobozi Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yibukije abaturage ko inka ari ikimenyetso cy’urukundo ndetse n’ubukungu mu muco w’abanyarwanda abasaba kuzitaho no kuzifata neza kugirango zibafashe gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza yabo bityo babashe mu cyiciro cy’abakeneye gufashwa ahubwo nabo bafashe leta gufasha abandi binyuze muri gahunda yo Kwitura kugirango ibyiza bya Girinka munyarwanda bigera ku muturage wese ugifite ubushobozi bucye.”

Gahunda ya Girinka igenewe abaturage bo mu cyiciro cya I na II cy’ubudehe kuko aribo batishoboye mu rwego rwo kubafashakuzamura imibereho myiza y’imiryango yabo. Abaturage bo murenge wa Mugesera bagejejweho ibyiza byo guhabwa inka barashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME uhora atekereza ko nta muturage ukwiye gusigara inyuma mu mibereho.

 

Inka 33 zatanzwe zifite agaciro kangana na 19,681,200RWF buri nka ikaba ifite agaciro kangana n’amafaranaga 596,400 RWF. Aborojwe inka bafashijwe kubona ikiraro,gutererwa ubwatsi ndetse zikazakomeza gukurikiranwa n’uyu muryango wa SendCow mu gihe cy’imyaka itatu.

Kuva gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangira mu Rwanda mu mwaka wa 2006, uyu munsi mu Karere ka Ngoma hamaze gutangwa inka 10,197 zirimo izigera ku 5,176 zatanzwe zituwe. Mu karere kose harabarurwa inka 37,382.

Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, Umuyobozi Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ashyikiriza abagenerwabikorwa inka zabo.