Gahunda ya “Mwiwusenya Turahari’’ igisubizo mu gukemura amakimbirane yo mu miryango.

Abaturage bo mu mudugudugu wa Nyagazi, Akagali ka Rukoma, mu murenge wa Sake nyuma yo kubona ko hari ingo zibana mu makimbirane bityo bigatuma batihuta mu iterambere batangije gahunda yo guca amakimbirane mu ngo no gukemura ibibazo bibangamiye umuryango yiswe “Mwiwusenya Turahari”.

Abagize komite ya "Mwiwusenya Turahari"

Iyi gahunda ya “Mwiwusenya Turahari” ni kamwe mu dushya twahanzwe mu karere ka Ngoma hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye umuryango dore ko aka Karere kazwiho guhanga udushya twinshi muri two twavugamo “Isibo” yakomotse muri aka karere kuri ubu ikaba ikoreshwa mu gihugu cyose.

Mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda kuwa italiki 12/11/2020 Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette BAYISENGE, yasuye umudugudu wa Nyagasozi aganira n’abasaza n’abakecuru bagize iyi gahunda, akaba yarashishikarije abaturage buri wese kuba ijisho rya bagenzi we hagamijwe kurandura amakimbirane mu ngo.

Prof. Jeannette BAYISENGE Yagize ati: Mufate iya mbere mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya “Mwiwusenya Turahari”. Yasabye kandi abayobozi mu nzego zitandukanye gufata iya mbere mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ya “Mwiwusenya Turahari” no kugira uruhare mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda abantu bagatanga amakuru ahari imiryango ibanye mu makimbirane kugirango bafashwe kwiyunga hakiri kare.

 

Bwana UWIZEYIMANA Peter ashinzwe imibereho myiza mu kagali ka Rukoma avuga ko ingo akenshi zigirana amakimbirane usanga zikiri mu myako yo hasi bityo iyi gahunda ikaba yarafashije ubuyobozi kumenya ingo zifitanye ibibazo birebana n’umuryango hakiri kare kuko abatuye mu mudugudu baterana buri wa kane hagamijwe kuganira ku bibazo by’umuryango bigaragara mu mudugudu wabo.

Akomeza avuga ko iyi gahunda itaraza wasangaga ingo zibanye nabi. Ati: “Hari zimwe zatinyaga kurega kwa mudugudu kubera ko babona adafite ubumenyi buhagije bujyanye n’umuryango cyangwa ugasanga bari mu kigero kimwe cy’imyaka ariko iyi gahunda imaze kujyaho aba basaza n’abakecuru bagize komite ya “Mwiwusenya Turahari” bagiriwe icyizere kuburyo buri wese iyo agiranye amakimbirane na mugenzi bihutira kujya muri iyi komite kdi aho yagiriyeho ibibazo bigera ku kagali byaragabanutse cyane yewe urebye no ku murenge mpamya ko byagabanutse kubera iyi gahunda ya “Mwiwusenya Turahari”.

Umudugudu wa Nyagasozi mu karali ka Rukoma Sake, mu murenge wa Sake niwo watangirijwemo gahunda ya "Mwiwusenya Turahari" bifuza ko yakwira mu gihugu hose

Gahunda ya “Mwiwusenya Turahari” yatangiye mu mwaka wa 2018 igamije guhosha no gukemura ibibazo bibangamiye umuryango.

Abagize komite ya “Mwiwusenya Turahari” ku rwego rw’umudugudu batoranywa mungo zibanye neza zitigeze ziratoranywamo amakimbirane bakaba ari 6 mu mudugud barimo abasaza 3 n’abakecuru 3.

Iyi komite ya “Mwiwusenya Turahari” ikaba ifite ibitabo yandikamo ibibazo byose yakiriye ndetse muri ibyo bitabo usangamo imyanzuro yuko icyo kibazo kiba cyarakemuwe n’iyo komite ya “Mwiwusenya turahari”.