Abaturage barishimira ko umusaruro w'ibigoli wabonetse mu gihembwe cy’ihinga 2021A usarurirwa mu bwanikiro bwa kijyambere.

Kuri uyu wa mbere taliki 25.01.2021  Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu ari kumwe n'umunyamabangaNshingwabikorwa w'umurenge wa Jarama Bwana NDAYAMBAJE Emmanuel ndetse n'uhagarariye RAB/NGOMA Bwana MUGIRANEZA Thierry batangije ku mugaragaro ibikorwa byo gufata neza umusaruro w'ibigoli wabonetse mu gihembwecy'ihinga 2021A. Ni igikorwa cyatangirijwe ku rwego rw'Akarere ka Ngoma mu murenge wa Jarama, Akagali ka Karenge aho koperative COPAMUJA igizwe n'abahinzi 456 ihinga ibigoli ku buso bwa Ha2400 yatangiye gusarura ibigoli  no kubishyira mu bwanikiro bwa kijyambere.

 

Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque   yasabye abaturage gufata neza umusaruro bakirinda kugurisha ibigoli kugiciro kitagenwe na MINICOM kugirango birinde ababashyira mugihombo.  Yakomeje asaba abaturage kwanika kubwanikiro busanzwe igihe bigaragaye ko ubwakijyambere butabashije kwakira umusaruro wose wabonetse kugirango bazawurinde uruhumbu ndetse n’imungu ishobora kwangiza ibigoli.

 

Igikorwa cyakozwe kubufatanye na RAB ishami rya Ngoma, ingabo ndetse na Polisi