Icyanya cya Ngoma 22 cyitezweho kuvugurura ubuhinzi bugakorwa kinyamwuga

Ngoma 22 ni icyanya gitunganijwe ku buso bwa Ha 398 kikaba gikorerwamo ubuhinzi bwa kinyamwuga kuko cyuhirwa bityo abahinzi bagahinga season zose z’ubuhinzi badakomwe mu nkokora n’igihe cy’izuba. Iki cyanya giherereye hagati y’imirenge ya Remera na Rurenge bo mu mirenge ya Remera na Rurenge.

Abahinzi bavuga ko kuhira ndetse no guhinga mu buryo bwa kijyambere nta kuvanga imyaka, ari bimwe mu bibafashije kuzamura umusaruro wabo ndetse n’ubuso bakoreraho ubwo buhinzi kuko bushobora kuhira no mugice giherereye imusozi.

Bwana Robin NIYONZIMA ni umuyobozi wa Koperative y’abahinzi bo mu cyanya cya Ngoma 22 avuga ko mbere abturage bahingaga mu buryo budasobanutse bakavanga ibihingwa bityo ntibitange umusaruro ariko aho iki cyanya kimaze gutunganyirizwa ubuhinzi bwaravuguruwe kdi bumaze kubaha umusaruro ushimishije.

Ati: “Mbere twahingaga mukajagari tugapfa guhinga uko tubonye ariko ubu ngubu aho bakoreye amaterasi y’indinganire duhinga kinyamwuga tubifashijwemo n’abafatanyabikorwa Leta harimo n’abagoronome ba HoReCo bakorera muri iki cyanya umunsi ku munsi bakaduha amahugurwa ahagije ndetse bakabasha gukurikirana ibihingwa kuva bitewe kugeza mu isarura”.

Uwitwa Kamanzi Jean Paul umuhinzi mu cyanya cya Ngoma 22 yemeza ko mu gihembwe cy’ihinga gishize yari yahinze ibigori kuri 3Ha, hanyuma abona umusaruro ungana na Toni 10.  Akomeza avuga ko ubu buhinzi bwamufashije no korora kuko ubu yaguze inka kdi azakomeza no kubifatanya n’ubu buhinzi kuko yasanze aribwo bizamuha inyungu mu rwego rwo gukomeza kuzamura imibereho y’umuryango we.

UMULISA Jeanne Umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ibikorwa byo kuhira akaba anakurikirana ibikorwa bikorerwa mu cyanya cya Ngoma 22, avuga ko amazi abahinzi bifashisha mu kuhira imyaka yabo, atangwa mu gihe imvura iba yagabanutse cyane cyane mu gihe cy’izuba rikundakuba ryinshi mu gihembwe cy’ihinga C. Akomeza asobanura ko mu gihembwe cy’ihinga C, mu bice byinshi by’iguhugu izuba riba ricanye cyane bigatuma ubuhehere mu butaka bugabanuka bityo igihingwa kikaba kidashobora kumera ngo kibashe gukura, niyo muri iki cyanya cyane mu gihe cy’izuba abahinzi bakorera ubuhinzi bwabo i musozi bakenera amazi menshi yo kuhira imyaka yabo kuko izuba riba ryabaye ryinshi cyane.

Ati: “Mbere bahingaga bashingiye ku mihindagurikire y’ikirere gusa ubwo imvura itangwa ugasanga imyaka yabo yararumbye ariko ubu bafite amahirwe yo guhinga ibihembwe by’ihinga uko ari bitatu. Iyo imvura itaguye bafite amazi baruhira yaba ari imusozi ndetse no mu gishanga icyo twifuza rero nuko babyaza umusaruro ubutaka bwabo ntihagire ubutaka busigara budahinzwe kandi bagahinga ibihingwa byatoranijwe kugira ngo bishakirwe isoko”.

Icyanya cyuhirwa cya Ngoma 22 cyatangiye gutunganywa 2015-2017 gitwara amafaranga angana na 11,172,000,000 Frw, akaba yaratanzwe ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani (Japan JICA). Iki cyanya cya Ngoma 22gifite ubuso bungana na 265Ha igasozi na 35 Ha zo mu gishanga. Iki cyanya ugisangamo ibihingwa birimo, ibigoli, ibishyimbo, umuceli, imboga ndetse n’imbuto harimo n’igihingwa gishya cyitwa Chia seed. Mu rwego rwo gufasha gufata neza umusaruro uba wabonetse muri iki cyanya hashyizweho icyumba gikonjesha imboga n’imbugo mu gihe zitegereje kugezwa ku isoko.