Koperative ubumwe yo mu murenge wa Rukira, yakanguriwe kurwanya icyonnyi cya TIRIBUSI cyibasiye insina zabo.

Kuri uyu wa kabiri taliki 28.12.2020 mu murenge wa Rukira, Akagali ka Nyinya. Abahinzi bibumbiye muri Kopertative Ubumwe bahinga igihingwa cy’urutoki bakanguriwe kandi bigishwa uburyo bwo kurwanya icyonnyi cyibasira insina zabo cyitwa Tiribusi.

Abagize Koperative ubumwe bakanguriwe kurwanya icyonnyi "Tiribusi"cyibasiye insina zabo

Tiribusi ni iki?

Tiribusi ni imwe mu byonnyi byangiza ibihingwa binyuranye harimo n’insina.

Ku nsina ubwone bugaragara ku makoma ahegereye umutumba no kumabere y’igitoki. Tiribusi ni agasimba gato (1-2mm), gafite ibara ry’umuhondo ujya kuba ikigina, amababa yirabura arambuye ku mugongo, amaso abiri yirabura hamwe n’ibidomo bibiri byirabura bifatiye ku ntangiriro z’amababa.

Ese Tiribusi yororoka ite?

Tiribusi ikunze gutera amagi mu gihe cy’impeshyi munsi y’amabere y’igitokino ku makoma ahegereye umutumba. Amagi arituraga akavamo tiribusi zikiri ntoya, zikamanuka mu butaka aho zisinzirira mu gikonoshwa zikavamo zikuze. Tiribusi zikuze zigaruka ku nsina aho zishobora kuba mu itsinda munsi y’amakoma ahegereye umutumba cyangwa ku mabere y’igitoki. Ubuzima bwa tiribusi ntiburenza amezi (3). Tiribusi zikuze nizo zangiza zinyunyuza amatembabuzi mu makoma no mu mabere y’igitoki cyane cyane mu gihe cy’impeshyi. Amabere y’igitoki yafashwe agira ibara rijya gusa n’ivu cyangwa umugese kandi ahafashwe harasatagurika.

 

Ni gute warwanya icyonnyi cya “Tiribusi” mu nsina zawe?

 

  1. Kugenzura nibura kabiri mu cyumweru niba mu nsina haba hagezemo tiribusi,
  2. Gukorera neza urutoki kugirango rugire imbaraga zo guhgana na tiribusi.
  3. Gupfua igitoki n’isashi (polythylene) guhera amabare y’igitoki amaze gusohoka mu mwanana kugeza igitoki gisaruwe.
  4. Gukoresha imiti yica udukoko ariyo:

·         Nimbecidine (azadiractin) 0.03%EC:2,5ml z’umuti muri litiro y’amazi.

·         Sipnosad 480SC, 1ml y’umutii muri 1litiro y’amazi.

·         Pyrethrum 5%EC 5ml z’umuti muri litiro 1 y’amazi.

Buri muhinzi wese aragirwa inama yo kwamabara neza imyenda y’ubwirinzi igihe cyose arimo gutera umuti kugirango yirinde ko ushobora kumuhungabanyiriza ubuzima.