Kwihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwitange n’ubukorerabushake umurenge wa Zaza wongeye kuza ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Ngoma

Umunsi mpuzamahanga w’ubwitange wizihizwa buri mwaka kw’itariki ya 05 Ukuboza hashingiwe ku cyemezo A/RES/40/212, cyafashwe n’Umuryango w’Abibumbye  mu nteko rusange yawo yo kuwa 17 Ukuboza 1985.

uyu munsi ufasha kuzirikana uruhare rw’Ubwitange mu iterambere rirambye kuva ku rwego rw’ibanze kugeza ku rwego mpuzamahanga.

Mu Rwanda, ubwitange bukomoka mu muco, tukabusanga no mu Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Ubwitange n’ubukorerabushake tunabusanga mu ruhererekane rw’ibitekerezo n’imigirire uko ibisekuru bigenda  bisimburana.  

Leta y’u Rwanda yashyizeho Politiki y’ubwitange/ubukorerabushake yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 10/10/2012, iha Komisiyo y’Igihugu y’Itorero uburenganzira n’inshingano byo kuyobora, guhuza no gukurikirana gahunda y’ubwitange n’ubukorerabushake mu Rwanda.

INTEGO YO KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UBWITANGE MU 2020

KU BURYO BWIHARIYE:

-Gushimira bamwe mu bagize uruhare mu bwitange bahangana n’icyorezo cya COVID-19

-Kwerekana akamaro k’ubwitange mu iterambere ry’Abaturage

-Kugororera byihariye ISIBO y’intore y’indashyikirwa

Mu karere ka NGOMA uyu munsi wizihirijwe mu Mudugudu wa Gatoro ufite isibo yitwa “URUGERERO” yabaye indashyikirwa mu bikorwa by’ubwitange. Iyi sibo ikaba yahawe inka y’ubumanzi.

Madamu KIRENGA Providence V/Mayor ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ashyikiriza inka y'ubumanzi Isibo y'Urugerero.

Madamu KIRENGA Providence umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimiye  by’umwihariko abaturage bitanga kugirango iterambere n’imibereho myiza bibagereho bose, yakomeje ashimira imirenge kuba yaragize uruhare  mu bikorwa biteza imbere Ubumwe n’Ubwiyunge, bigatuma Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa 8 mu Turere 30 ka kagira amanota 81%.

Muri uyu mwaka 2019/2020 Umurenge wa ZAZA niwo waje ku isonga n’amanota 97% uhabwa igikombe n’ibahasha y’ibihumbi 200,000Frw, dore ko no mu mwaka ushize 2018/2019 uyu murenge wari wahize indi miremge. Umurenge wa Rurenge yaje ku mwanya wa kabiri naho umurenge wa Sake uza ku mwanya awa gatatu.

Bwana Singirankabo claude umuyobozi w’umurenge wa zaza ati: “Ndashimira abaturage bose b’uyu murenge kuko bashyize hamwe bagakorera hamwe guhera kuri mutwarasibo kugeza ku muyobzi w’umurenge bityo imbaraga twakoresheje mu kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ntabwo tuzatezuka”.

Insanganyamatsiko igira iti:’’Together we can through volunteerism’’mu Kinyarwanda twavuga tuti:’’ ntacyo tutageraho dukoresheje ubwitange.’’

Madamu Kirenga Providence umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ati: “Turasaba buri wese kwitanga mu byo akora nibyo bimuhesha agaciro aho atuye,aho akorera n’Igihugu muri rusange.Turasaba kandi buri wese kwimakaza umuco w’Ubumwe n’Ubwiyunge nk’amahitamo y’Abanyarwanda n’agaciro kabo”.