Ikigo FONERWA binyuze mu mushinga Inades-Formation hagiye gufashwa abaturage bo mu turere twa Ngoma, Kirehe, Rwamagana na Bugesera kubona ibicanwa bitangiza ikirere (Biyogaze)

Kuri uyu wa kane taliki 26.11.2020 mu cyumba cy'inama cya Centre Saint Joseph FONERWA yatangije umushinga wo kurengera ibidukikije uzashyirwa mu bikorwa na Inades-Formation Rwanda ugamije kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n'ihindagurika ry'ikirere babungabunga ibidukikije.

Bwana MAPMABANO NYIRIDANDI Cyriaque umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu atangiza ibikorwa by’umushinga Inades-Formation Rwanda.

Mu gutangiza ibikorwa by’uyu mushinga umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana MAPMABANO NYIRIDANDI Cyriaque yabwiye abitabiriye inama ati: “Kongerera abaturage ubushobozi bwo kubona ibicanwa ni inshingano zacu twese mu rwego rwo kubungabunga ikirere”. Yakomeje asaba abaturage bazahabwa ibi bikorwa kubifata neza abakabigira ibyabo kuko bizadufasha kurinda ibidukikije. Niba wajyaga gutashya inkwi ugatinda bizagufasha kubona umwanya wo gukora indi mirimo iguteza imbere.

Bwana KARANGWA Innocent umuyobozi wa Inades-Formation Rwanda ati:uyu mushinga ufite uburyo ufasha abaturage mugukoresha neza ibicanwa bitangiza ibidukikije turabizi ko dufite inshingano zo kubungabunga ikirere cyacu kugirango tubashe kuzaraga abana bacu ndetse n’abazadukomokaho isi ifite ubuzima bwiza. Abaturage bose bazabona umwanya wo gukora umurimo kuko akazi ko gushakisha ibicanwa kazaba kagabanutse bakore indi mirimo ibabyarira inyungu ubundi batere imbere. Abana nabo bizabafasha gukurikirana neza amasomo yabo kuko batazongera kujya gushakisha inkwi bityo bakomeze amashuri yabo

Muri uyu mushinga biteganijwe ko abaturage bazahabwa Biyogaze n'amashyiga ya kijyambere bizafasha mu igabanuka ry'iyangizwa ry'amashyamba no kugabanuka kw'ibyuka bihumanya ikirere ndetse bikangiza akayunguruzo y'izuka. Biteganijwe ko uyu mushinga uzamara igihe kingana n’umwaka umwe ukazasoza ibikorwa byawo kuwa 31/11/2021 hakazatangwa Biyogaze 110 ndetse n’imbabura 1484 zirondereza amakara mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.