Abahinzi bo muri Koperative Ubumwe ihinga ku buso bwa ha 220 bigishijwe gutera umuti wica Nkongwa idasanzwe irimo kwibasira ibigori.

Kuri uyu wa gatanu taliki 20.11.2020 mu murenge wa Rukira, Akagali ka Nyinya, umudugudu wa Ruhama. Abahinzi bibumbiye muri Kopertative Ubumwe bahinga ibigori kuri site ya Ruhama ifite ubuso bungana na 220Ha bigishijwe uburyo bwo gutera umuti wica Nkongwa idasanzwe imaze iminsi yibasiye ibigori.

Nkuko bisobanurwa n’umukozi wa RAB Bwana Rusesabahizi Theodore ngo iyi nkongwa yangiza ibigori bikiri bito ihereye ku mutima wabyo kandi igasigamo imyanda myinshi cyane, bikaba byaragaragaye ko ibyangirika cyane ari ibigori biba bitabagaye bagakangurira abahinzi kugirira isuku imirima yabo bakayisura kenshi aho babonye ibigori bigaragaza impinduka bakabimenyesha ubuyobozi bubegereye kugirango byitabweho.

Abahinzi bigishijwe uburyo bwo gutera umuti mu mirima yabo wica Nkongwa

Ni muri urwe rwego Akarere ka Ngoma kubufatanye na RAB ndeste n’umufatanyabikorwa “HINGA WEZE” bahuguye abahinzi bibumbuye muri Koperative Ubumwe yo mu murenge wa Rukira ihinga ibigori kuri Ha 220.  Abahinzi bakaba bigishijwe uko bavanga umuti wo gutera ndetse banibutswa n’igihe cyiza cyo bakwiye kuba batera uwo muti kuko aribwo nkongwa iba igaragara neza kdi ikaba itabasha kwihisha. Abahinzi bagiriwe inama yo gutera uyu muti hakiri ubuhehere kuko iyo izuba rivuye Nkongwa ishobora kwihisha mu mababi y’ikigori bityo umuti ntuyigereho.

Ni igikorwa cyateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, ku bufatanye n’umushinga Hinga weze nyuma yuko hagaragaye indwara ya nkongwa idasanzwe irimo kwibasira cyane ibigori.

Bwana Karenzi Jacques umuturage wo mu kagali ka Nyinya yagize ati: Mu byukuri twarwanyaga nkongwa ariko tutazi neza igipimo by’umuti ukwiriye twakoresha mu gihe tuvanga, twapfaga gutera uko tubyumva rimwe na rimwe tugakoresha umuti udahagije cyangwa urenze ukenewe ku gihingwa, uyu munsi hari ibigori byari byarabanje kubabuka kubera kutamenya igipimo fatizo cyo gutera umuti ukwiriye

Mbere yo gutera igihingwa mu murima habanza kuwutegura aribyo byitwa gutegura neza igihembwe cy’ihinga buri gihe abahinzi basabwa gutegura neza imirima yabo bakavanamo ibisigazwa by’ibihingwa bihavuye ndetse bagahinga bashinga isuka kugira ngo nkongwa yaba yihishe mu bikonoshwa mu butaka ikurwemo ijye hejuru ipfe.

Ikindi abahinzi basabwa ni ugusimburanya kenshi ibihingwa mu mirima, ahavuye ibinyampeke bakaba bahashyira nk’ibinyamisogwe aribyo ibishyimbo, soya, amashaza n’ibindi bihingwa bitari mu muryango umwe n’ibinyampeke. Abahinzi bafite ubutaka bwegeranye bo basabwa guhingira rimwe kugira ngo ibigori bidasigana kuko iyo nkongwa ihageze yibasira ibikiri bitoya ariko byose iyo ari bikuru ibura aho ibihera bityo no kuyirwanya bikorohera abahinzi.