Imiryango 82 itishoboye yahawe inka muri Girinka Munyarwanda

Kuri yyu wa gatanu taliki 06/11/2020 imiryango 82 itishoboye yo mu karere ka Ngoma yorojwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, ni igikorwa cyayobowe na Madamu KIRENGA Providence umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Izi nka 82 zatanzwe mu mirenge yose 14 igize akarere ka Ngoma binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda zikaba zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 50,758,000 Frw ikindi nuko izi nka zose zifite ubwishingizi bw’umwaka umwe.

Abaturage bagejejweho n’ibyiza byo guhabwa inka barashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME uhora atekereza ko nta muturage ukwiye gusigara inyuma mu mibereho.

Uwitwa Uwimana Seraphine wo mu murenge wa Murama yagize ati: “Ndashimira Nyakubahwa Paul KAgame umpaye iyi nka umuryango wanjye ntabwo natekerezaga kuba nayitunga kuko ntabushobozi bwo kuyigura twabona niyo mpmvu iyi nka mpawe ngiye kuyitaho, nibyara abana banjye bazanywa amata, ariko igihe itarabyara ngiye kuba mbona ifumbire bityo imyaka yanjye umusaruro nayo ndahamya ko ugiye kwiyongera kubera ifumbire ikomaka kuri iyi nka bampaye.”

Madamu KIRENGA Providence, Umuyobozi Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ashyikiriza Uwimana Seraphine inka

Atanga izi nka Madamu KIRENGA Providence, Umuyobozi Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yibukije abazihawe ko inka ari ikimenyetso cy’urukundo ndetse n’ubukungu mu muco w’abanyarwanda abasaba kuzitaho zikabafasha gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza yabo bityo bakava mu cyiciro cy’abakeneye gufashwa ahubwo nabo bagafasha leta bakitura abandi ku gihe cyateganijwe kugirango ibyiza bya Girinka munyarwanda bigera kuri muturage wese.”

Inka 82 zatanzwe mu mirenge yose igize Akarere ka Ngoma buri imwe ifite agaciro kangana na 619,000Frw.

Kuva gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangira mu Rwanda mu mwaka wa 2006, uyu munsi mu Karere ka Ngoma hamaze gutangwa inka 10,655 zirimo izigera ku 5,335 zatanzwe zituwe.