Hatangijwe igikorwa cyo gutera ifumbire n'imiti mu gihingwa cya Kawa

Mu karere ka Ngoma hatangijwe igikorwa cyo gutera ifumbire n’imiti muri kawa, iki gikorwa kikaba cyatangirijwe mu murenge wa Murama, Akagali ka Sakara. uyu murenge ukaba ufite umwihariko wo kugira umubare munini w’ibiti by’igihingwa cya Kawa mu karere kose aho ufite ibiti miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri na cumin na kimwe.

Atangiza iki gikorwa Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yasabye abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu gukorera igihingwa cya Kawa nk’igihingwa ngengabukungu kdi bigaragara ko kibafatiye runini mu iterambere ry’imiryango yabo ndetse n’akarere muri rusange, yakomeje avuga ko iyo umuhinzi yitaye kuri kawa imuteza imbere, yaboneyeho umwanya wo gusaba abahinzi ba Kawa  gutandukana n'umuco mubi wakunze kuranga bamwe muribo wo kugurisha ifumbire aho kuyikoresha icyo baba bayiherewe ibi bikagira ingaruka ku musaruro wa Kawa uba witezwe ku rwego rw’Akarere.

Bamwe mu bahinzi b’intangarugero mu guhinga kawa bagaragaza ko iki gihingwa cyabateje imbere.

Buri mwaka Akarere ka Ngoma gatanga ibihembo bitandukanye ku bahinzi ba kawa bahize abandi. Uyu mwaka abahinzi bahize abandi ku rwego rw’imirenge bahawe ibihembo birimo ipompo yo gutera umuti n’urukero rwo gukorera kawa. Umuhinzi wahize abandi ku rwego rw’akarere ni uwitwa MUNYAMPETA Tito atuye mu murenge wa murama, akagari ka Sakara, umudugudu wa Sagatare, uyu mugabo akaba ariwe wabaye umuhinzi w’indashyikirwa mu karere ka Ngoma aho yahembwe inka.


Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ashyikiriza inka Bwana MUNYAMPETA Tito umuhinzi wa Kawa wabaye indashyikirwa.

Bwana MUNYAMPETA Tito afite ibiti bya Kwa bingana n’igihumbi na Magana abairi 1200.