Kuri uyu wa kane taliki 15.10.2020 u Rwanda rwifatanije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro. Ku rwego rw'Akarere ka Ngoma uyu umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mucyaro wizihijwe abafashamyumvire 25 b'indashyikirwa bashyikirizwa amagare. Ni aya magare yaguzwe ku butanye n’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Ngoma witwa HingaWeze
Amagare yashyikirijwe abagore b’indashyikirwa mu bafashamyumvire
Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu washyikirije aba bafashamyumvire b’indashyikirwa magare yagize ati: "Kwihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mucyaro bigamije kugaragaza agaciro n'uruhare umugore wo mu cyaro agira mu iterambere ry'umuryango ndetse n'igihugu muri rusange " Yakomeje avuga ko Umugore wo mu cyaro afite uruhare rugaragara mu iterambere ry'igihugu by'umwihariko mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi, gutunganya umusaruro ndetse no kubungabunga ibidukikije kandi ibyo byose abikora atabibonera igihembo gikwiriye asaba buri wese guha agaciro umugore kuko agakwiriye.
Abagize inzego z’umutekano bifatanije n’abagore kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro
Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igara iti: " Umugore wo mucyaro ku ruhembe mu iterambere, yirinda kandi ahangana n'ingaruka za Koronavirusi "