Guverineri Mufulukye yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije gufatanya n’abaturage mu iterambere ryabo.

Ibi ni ibyagarutsweho nu nama nyunguranabitekerezo n’ubukangurambaga ku mategeko yateranye yo kuri uyu wa 07/10/2020 iteranira kuri stade y’Akarere ka Ngoma mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID 19 ni inama yari igamije gukangurira abayobozi b’inzego zegereye abaturage aribo bafasha abaturage kubahiriza amategeko no gushira mu bikorwa amabwiriza ajyanye na gahunda za Leta zoseibi kdi bigakorwa nta muntu n’umwe uhutajwe yaba umuyobozi ushyira amabwirza ndetse n’amategeko mu bikorwa ndetse n’umuturage usaba ibyo yemererwa n’amategeko.

Muri iyi nama Bwana Mufulukye Fred Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yibukije abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko iguhugu cyacu cyubahiriza ihame ryo kubaka Leta ishingiye ku mategeko bityo ko nta muturage ukwiriye guhutazwa igihe cyose ubuyobozi bushira amategeko cg izindi gahunda za leta mu bikorwa ahubwo umuturage aba akwiriye guhabwa umwanya nawe akagira uruhare mu bumukorerwa aribyo yise gukora ubukangurambaga umuturage akitoraniriza ikimubereye aho guhatirwa gukora ikintu atagizemo uruhare.

Ku bijyanye naho imihigo y’Akarere ka Ngoma igeze ishyirwa mu bikorwa Guverineri yasabye abayobozi kwikubita agashyi bagakoresha abaturage kuko iyo umuturage yigishijwe agakangurirwa kugira uruhare mu bimukorerwa akabyumva abikora neza kdi yishimye bityo bigatanga umusaruro kuko aba yumva neza inyungu azagira mu gihe kizaza

BAmwe mu bayobozi bitabiriye inama nyunguranabitekerezo y'ubukangurambaga ku mategeko barimo n'umushinjacyaha mukuru kurwego rwisumbuye mu rukiko rwa Ngoma

Ku bijanye no kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza Guverineri MUFULUKYE Fred yasabye abayobozi gukomeza gukora ubukangurambaga bugamije kurushaho gusobanurira abaturage inyungu yo kuzigamira izabukuru kugirango ntihazagira umuturage uba umutwaro kubazamukomokaho mu gihe azaba ageze muzabukuru atagishoboye gukora kdi atarazigamiye izabukuru.

Muri iyi nama hanagarutswe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi no kunoza gahunda y’irondo ry’umwuga n’uburyo abaturage bakwiriye kubigiramo uruhare. Abitabiriye iyi nama kandi basabwe kongera ubukangurambaga muri gahunda ya Ejo heza ndetse n’ubwisungane mu kwivuza kugirango umuturage wese akomeze akore ibikorwa bye by’iterambere ariko anateganyiriza ubuzima bwe bwiza bw’ejo hazaza.