Igihembwe cy’ihinga 2021A mu karere ka Ngoma cyatangijwe haterwa imbuto y’ibigori kuri ha 200

Kuri site ya Ruhuha, iherereye mu kagali ka Ndekwe, Umurenge wa Remera niho hatangirijwe igihembwe cy'ihinga 2021A ku butaka buhuje mu materasi yatunganijwe ku buso bungana na ha 200.

 

Ni igikorwa cyatangijwe n'umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu   Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque

Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije  ushinzwe iterambere ry'ubukungu aganira n'abaturage nyuma yo gutangiza igihembwe cy'ihinga 2021A

Mu mpanuro Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yahaye abaturage akaba yagize ati: “Ndabasaba gukomeza gushyira imbaraga mu gufatira ibihingwa byanyu ubwishingizi kuko ibihe by'imvura ikabije cyangwa amapfa bishobora kubateza igihombo abibutsa ko ntawe usezerana n'ibihe. Tubashishikariza gukomeza kwita ku myaka yanyu dore ko bimaze kugaragara ko iyo ibihingwa bikorewe kandi bikitabwaho neza bitanga umusaruro. Uyu munsu dutangije igihembwe cy'ihinga 2021A mu karere kacu turabasaba kuzajya musura iyi mirima kenshi haba mu kubagara, gukura ibyonyi mu murima igihe  cyosebyaba bigaragaye aho bidashoboka mu gatangira amakuru ku gihe kugirango tubafashe”.

Igikorwa cyitabiriwe n'umuyobozi wa RAB mu karere ka Ngoma, Kayonza na Kirehe Bwana MUGIRANEZA King Thierry, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma SP James RUTAREMARA, umuyobozi w'umurenge wa Remera NSANZUWERA Michel, Ushinzwe ubuhinzi n'umutungo kamere mu karere ka Ngoma  Bwana MUDAHEMUKA Innocent, ndetse n’Umuyobozi wa DASSO mu karere ka Ngoma Bwana MUNYAMFIZI HABIMANA hamwe n’abaturage bari bajye gutera imbuto y'ibigori mu mirima yabo.