Inama Njyanama yemeje ibihano bizajya bihabwa uwarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Inama Njyanama yemeje ibihano bizajya bihabwa uwarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Inama Njyanama yateranye ku wa 09.09.2020 iyobowe na Bwana BANAMWANA Bernard Perezida wa Njyanama yemeje ibihano bizajya bifatirwa umuntu wese unyuranya cyangwa utubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu karere ka Ngoma ku buryo bukurikira:

Umuntu uzajya afatwa atambaye neza agapfukamunwa azajya acibwa amande angana n’amafaranga igihumbi ku mu turage usanzwe 1,000 Frw naho umukozi wa Leta, ibigo byigenga cg abikorera azajya acibwe amafaranga angana n’ibihumbi 5000Frw hiyongereyeho n’ibihano byo mu rewego rw’akazi kandi agashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, kugirango ahabwe inyigisho zigamije kuzamura imyumvire ku kwirinda COVID 19.

Ku bigo by’ubucuruzi cgumucuruzi utemera cg udafite uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, azajya acibwa ibihumbi 20,000 Frwku muuruzi wo mu mugi n’ibihumbi10,000Frwkumucuruzi wo mu cyaro, kandi ibikorwa bye by’ubucuruzi bifungwe kugeza igihe ashyiriyeho uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga hiyongereho no kwigishwa kugirango azamure imyumvire yo kwirinda COVID-19.

Ku warengeje igihe cyagenwe cyo kuba yageze mu ngo aribyo bifatwa nko kugenda mu masaha abujijwe kdi nta burenganzira wahawe, mu gihe agenda n’amaguru cg ku igare uwo azajya yishyura ibihumbi 5,000 Frw, utwaye moto ni 10,000Frw naho utwaye imodoka ni 25,000Frwno gufatira ikinyabizigahiyongerho gushyirawa ahabugenewe kugirango bahabwe inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda COVID-19.

Ku mumotari uzajya utwara umugenzi kuri moto atambaye mu mutwe agatambaro mu kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, azajya acibwa ibihumbi 5000 Frw naho umugenzi we agacibwa amande angana n’amafaranga ibihumbi 2000Frw hiyongereyeho guhabwa inyigisho zo kwirinda COVID-19.

Kutagira aho gukarabira intoki hujuje ibisabwa (Kandagira ukarabe) hari amazi meza n’isabune cyangwa umuti ukoreshwa mu gusukuraintoki (Handsanitizer) ku bakora ubucuruzi bwemewe n’ibigo bya Leta cyangwa iby’abikorera bikorera mu karere bizajya bicibwa amande angana n’amafaranga ibihumbi 20,000Frw hiyongereho no gufungirwa kugeza habonetse uburyo bwo gukaraba intoki.

Kutagira akuma gapima umuriro kdi gakora neza (Infred thermometer) ku rusengero rwemewe gukora, ku bigo bikora ubucuruzi bwemewe (Banki, hoteli, Companies) ibindi bigo by’abikorera biri mu karere ndetse n’ibigo nderabuzima bizajya bicibwa amande angana n’amafaranga ibihumbi 25,000Frw hiyongereho gufungirwa kugeza bujuje ibisabwa.

Gukora ubucuruzi butemewe harimo utubari,imikino y’amahirwe sawuna n’ibindi… ubikora azajya acibwa amande angana n’amafaranga ibihumbi 50,000Frw hiyongereho inyigisho zigamije kumufasha kuzamura imyumvire yo kwirinda COVID-19.

Kujya mukabari, gukora siporo ihuza abantu benshi no kujya mu makoraniro abujijwe ufashwe azajya acibwa amande angana n’ibihumbi 5,000Frw hiyongereho no kwigishwa.

Kutagira umuti wujuje ubuziranenge wifashishwa mu gukora isuku (Handsanitizer) mu binyabiziga bitwara abagenzi nyiri ikinyabiziga azajya cibwa amande ibihumbi 10,000Frw ku modoka itwara abagenzi n’ibihumbi 5,000Frw kuri moto hiyongereho no guhabwa inyigisho zigamije gufasha mukuzamura imyumvire yo kwirinda COVID-19.

Kurenza umubare w’abagenzi bemerewe kugenda mu modoka hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda COVID19 (1/2) cy’abo yemerwe gutwara, nyiri ikinyabiziga azajya acibwa amnde angana n’ibihumbi 5,000Frw kuri buri mugenzi urenze kubo yemerwe gutwara.

Kwinjira ahantu hahurira abantu benshi udakarabye intoki, udakoresheje umuti cyangwa kwanga gupimwa umuriro uwabikoze azajya acibwa amande angana n’ibihumbi 2,000Frw

Gukoresha amateraniro yo gusenga mu nsenger zitujuje ibisabwa no mungo. Uwro rusengero cg urugo bazajya bacibwa amande angana n’ibihumbi 50,000Frw naho buri muntu wabyitabiriye acibwe ibihumbi 2,000Frw.

Gukora ibirori cg iminsi mikuru bitemwe hoteli yabakiriye izajya icibwa amande angana n’ibihumbi 100,000Frw naho uwakoresheje ibyo birori acibye amande angana n’ibihumbi 50,000Frw muri resitora mu ngo ndetse n’ibimbi 2,000Frw kuri buri wese witabiriye ibirori.

Kurenza umubare w’abemerewe kwitabira ubukwe,gushyingura cg ikiriyo; urusengero rwayoboye imihango ruzajya rucibwa amande ibihumbi 50,000Frw, umuryango wateguye ubukwe ucibwe ibihumbi 20,000Frw naho umuryango wagize ibyago ucibwe amande angana n’ibihumbi 10,000Frw hanyuma buri wese warenze ku mubare w’abitabiriye ugenwa n’amabwiriza yo kwirinda COVID19 we azajya acibwa ibihumbi 2,000Frw.

Kutagira urutonde rw’abatumiwe mu bikorwa byo gushyingura,ubukwe cg ikiriyouwakoresheje igikorwa adafite urutonde azajya acibwa ibihumbi 50,000Frw

Kutubahiriza gahunda n’amasaha yagenwe yo gusenga ku nsengero zafunguwe zizajya zicibwa amande ibihumbi 25,000Frw hiyongerho no kwigishwa kugirango bazamure imyumvire yo kwirinda COVID-19

Kwitabira muri hoteli,resitora ibirori byahawe uburenganzira n’ubuyobozi ariko ababyitabiriye ntibipimishe COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibirori hoteli cg resitora yakiriye ibirori izajya icibwa amande anga n’ibihumbi 50,000Frw naho uwateguye ibirori acibwe ibihumbi 30,000Frw hanyuma uwabyitabiriye wese acibwe ibihumbi 5,000Frw

Umunyonzi uzajya afatwa atwaye umugenzi ku igare, we azajya acibwa amafaranga ibihumbi 3,000Frw hanyuma umugenzi acibwe igihumbi 1,000Frw bashyirwe ahabugenewe kugirango bahabwe inyigisho zo kwirinda COVID-19

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije uzajya afatwa ajugunya agapfukamunya ahantu hatabugenewe azajya acibwa ibihumbi 2000Frw

Mu gusoza aya mabwiriza hanagarutswe ku bantu bazererana ibicuruzwa mu ngo z’abaturage uzajya afatwa azereza ibicuruzwa azajya acibwa ibihumbi 3,000Frw naho umuguzi we acibwe igihumbi 1,000Frw.

Twese hamwe dukomeze twubahirize amabwiriza twirinda ibihano na COVID-19

IBIHANO KU BATUBAHIRIZA AMABWIRIZA