INAMA Njyanama y’Akarere ka Ngoma yemeje ingengo 2020-2021

Njyanama y’Akarere ka Ngoma yemeje ingengo y’imari y’Akarere isaga Miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

                                                 

Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yateranye mu nama yayo isanzwe yo kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 Kamena 2020, ni inama yayobozwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Bwana BANAMWANA Bernard yitabirwa n’Abajyanama bose bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, Abakozi b’Akarere n’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngoma. Umwe mu myanzuro wafashwe n’inama Njyanama ni ukwemeza ingengo y’imali y’Akarere y’umwaka wa 2020-2021 ingana n’amafaranga y’u Rwanda ingana 20,243,537,787. Inama njyanama yemeje iyi ngengo y’imari imaze kumurikirwa na Komite Nyobozi y’Akarere ibikorwa binyuranye by’Akarere izakoreshwa muri uyu mwaka 2020/2021.

                                                

Bwana KANAYOGE Alex (ibumoso) ashyikirizwa ingengo y’imali 2020/2021

Ingengo y’imari y’Akarere ka Ngoma y’umwaka wa 2020-2021 ingana na 20,243,537,787 ikaba yiyongereyeho 10,4% kuko ingengo y’imali y’umwaka ushize 2019/2020 yari 18,333,888,651

Nk’uko byanagaragajwe, uburezi ni kimwe mu byazamuye ingengo y’imari, kuko muri iyi ngengo y’imari uburezi bwagenewe amafaranga y’u Rwanda asaga angana na 1,910,649,136 bitewe n’iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri muri uyu mwaka wa 2020 bizaterwa inkunga na Banki y’Isi.

Inama Njyanama yakozwe abayitabiriye bose bubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cyass Koronavirusi.