Minisitiri RWANYINDO yatangije imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuri mu karere ka Ngoma

Minisitiri RWANYINDO yatangije imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuri mu karere ka Ngoma

Minisitiri RWANYINDO yatangije imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuri mu karere ka Ngoma
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2020, Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangije imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuri mu karere ka Ngoma. Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Rurenge, Akagali ka Akagarama ahagiye kubakwa ibyumba by'amashuri 14 bishya EP AKAGARAMA kubera ko muri aka kagali nta shuri ubusanzwe ryari rihari ndetse n'andi ahegereye bigaragara ko yari kure kuburyo umwana yakoraga ibirometero 4 kugirango agere ku ishuri.


Bwana NAMBAJE Aphrodise umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yagize ati: "Tugiye kubaka amashuri menshi kandi muburyo budasanzwe twiteye ko bizagabanya urugendo abana bakoraga rusaga ibirometero  4km ndetse n'ubucucike mu ishuri bikaba byatera abana kurambirwa ishuri kubera urugendo rurerure asaba abaturage ubufatanye bwabo mu kubaka iri ishuri ndetse abizeza ko Akarere ka Ngoma kazakora ibishoboka byose mu gutanga ibikoresho bisaba kandi kugihe kugirango mu kwezi kwa Nzeri 2020 abana bazatangire iri ishuri ryaruzuye.


Minisitiri RWANYINDO, yashimiye abitabiriye umuganda abibutsa ko aya ari amahirwe abanyarwanda bafite  yo guhuza imbaraga bagashakira abana ahantu heza yo kwiga yakomeje avuga ko muri iki gihe isi igezemo umubyeyi ntakindi kinti akwiriye kuraga umwana usibye ubumenyi yibutsa ko ubumenyi butagerwaho abana bacucitse mu ishuri akaba ari yo mpamvu Leta y'u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo umwana wese yiga yisanzuye kandi yige hafi.


Minisitiri RWANYINDO yakomeje asaba abaturage gukomeza ibikorwa byo kubaka aya mashuri ariko bakirinda icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) bibuka guhana intera igihe cyose bari mu kazi ndetse hakaba n'ahantu ho gukarabira intoki bakoresheje amazi meza n'isabune mbere yo gutangira akazi.
Asoza uyu muganda, Minisitiri Rwanyindo yasabye abaturage bose  kurushaho gusobanukirwa n’akamaro ko kugira ubwisungane mu kwivuza Mituweli abasaba kwihutira kwishyura umwaka wa mituweli 2020/2021 yabizeje kuzagaruka gutaha aya mashuri bitarenze mu kwezi kwa Kanama 2020. Uyu muganda wo kubaka ibyumba by'amashuri witabiriwe kandi n'umuyobozi w'ingabo mu turere twa Ngoma, Kirehe na Bugesera Col. BAHIZI Theodomir, abakozi b'akarere n'umurenge bahagarariye abandi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya #Koronavirusi