Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yasuye Koperative y'ubuhinzi bw’urutoki.

Kuri uyu wa 04/06/2020 Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. MUKESHIMANA Gerardine ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Fred MUFULUKYE basuye abahinzi b’urutoki bibumbiye muri Koperative Ubumwe ikorera mu murenge wa Rukira. akagali ka Nyinya. Iyi koperative ikaba igizwe n’abanyamuryango 437 bahinga urutoki rwabo ku buso bungana na hegitari 2500. Umuyobzoi wa Koperative Ubumwe Bwana NYAKARUNDI Telesphore yabwiye Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ko bishimira ibyo abanyamuryango b’iyi koperative bamaze kugeraho babikesha gukorera hamwe dore igihe cyo gusarura baba bafite isoko kandi ntamuturage bacunamaho ngo bamugurire ibitoki bye kugiciro kitagenwe.

Bwana Nyakarundi yakomeje avuga ko nibura yiniza amafaranga ibihumbi Magana atandatu 600,000frw buri kwezi umusaruro akura kuri kegitari 25 naho buri mu nyamuryango wa koperative nibura akinjiza amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihimbi 200,000Frw buri kwezi aha niho Nyakubahwa Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yahereye asaba ko iyi koperative yafasha n’abandi bahinzi kugirango bakore ubuhinzi bwabo kinyamwuga bagakora ubuhinzi bubateza imbere.