Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Gusoma 2019

Taliki ya 05/02 buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga wo Gusoma, ni muri urwo rwego kuri uyu wa 05/02/2020 Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu ihuriro rya Soma Rwanda batangije ubukangurambaga bwitwa “MUMPE UMWANYA NSOME” intego y’ubu bukangurambaga ni ugukora kuburyo kwiga gusoma no kwandika ku bana bakiri bato bigirwa iby’ingenzi kandi byihutirwa ku rwego rw’Igihugu no mu nzego zibanze mu Rwanda. Uyu munsi wo gusoma ku rwego rw’Akarere ka Ngoma ukaba wizihirijwe mu murenge wa Murama.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango Bwana NAMBAJE Aphrodise umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yasabye abarezi n'ababyeyi gukomeza gukundisha abana umuco mwiza wo gusoma kuko iyo umuntu akunda gusoma yunguka ubwenge kandi ubumenyi byose bukaba buhishe mu byanditswe. Yakomeje ashimangira ko kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe gusoma bigamije kuzamura ibipimo byo gusoma ndetse no guteza imbere umuco wo  kwandika  kuko gusoma no kwandika bigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu ndetse n’Iterambere ryacyo muri rusange.

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Gusoma mu karere ka Ngoma byasojwe no guhemba abana batsinze amarushanwa yo kwandika aheruka bakaba bahawe ibikoresho by’ishuri bigizwe n’igikagu, amakaramu 6 n’amakayi 8.