Amashirakinyoma ku nkuru y'umunyeshuri byavuzwe ko yarajwe mu ishyamba muri TTC-Zaza.

Amashyirakinyoma ku munyeshuri byavuzwe ko yarajwe mu ishyamba muri TTC-Zaza.

Nyuma y'uko mu bitangazamakuru bitandukanye hasohotse inkuru igira iti Ngoma: “T.T.C Zaza” umunyeshuri w’umukobwa yarajwe mu ishyamba kubera kubura amafaranga y’ishuri.

Kuri uyu wa 25/01/2020 umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe itangazamakuru (PRO) yasuye umunyeshuri witwa UWINEZA Diane aho arimo kwiga mu kigo TTC-ZAZA ari nawe byavuzwe ko yarajwe mu ishyamba kugirango atubwire imvano y’inkuru yamwanditsweho tugirana ikiganiro gikurikira:

                                       

          UWINEZA Diane yicaranye na INGABIRE Adeline ushinzwe imyitwarire muri TTC ZAZA

PRO: Reka dutangire tuganire utubwira amazina yawe

Diane: Nitwa UWINEZA Diane, ntuye i Rwamagana, mu  murenge wa Musha, Akagali ka Nyakabanda,  umudugudu wa Ruhita.

PRO: Umubyeyi wawe mwari kumwe uza ku ishuri ku munsi wa mbere yitwa nde?

Diane: NYIRANGENDAHIMANA Leonie

PRO: Diane, ufite imyaka ingahe?

Diane: Mfite imyaka 20 y’amavuko, navutse taliki ya  01/01/2000

PRO: Wigeze ubwira itangazamakuru imyaka yawe?

Diane: Oya

PRO: Nonese ko ibinyamakuru byanditse ko ufite imyaka 14

Diane: Hhhhh, reka ntabintu by’imyaka nigeze mbwira Abanyamakuru.

PRO: Nonese utekerezako iyo myaka banditse bayikuye he?
Diane: Ibyo rwose simbizi pe, barambeshyeye cyangwa bakaba barayihimbye gusa iyo myaka si iyanjye kandi
, narinifubitse igitenge numvaga nirwariye.

PRO: Cyangwa ni mama wawe wayibwiye umunyamakuru.

Diane: Nonese mama yajya kumbeshyera imyaka ingana ityo, wenda ashobora kujijwa akavuga 18 ariko se 14  uziko iyo imyaka ari iy’umwana wa gatatu mu rugo.

PROumwana wa gatatu mu rugo iwanyu yitwa nde?

Diane: Yitwa UWIMANA Yvette

PRO: Afite imyaka ingahe?

Diane: Niwe ufite 14.

PRO: Diane, reka tugaruke noneho kuri cya kibazo utubwire  igihe wagereye hano;

 Uko byagenze Diane n’umubyeyi we bageze ku ishuri TTC-Zaza ku munsi wa mbere.

PRO: Mwageze muri iki kigo ryari?

Diane: Nageze hano ku wambe 20/10/2020 nka saa moya z’umugoroba njye gutangira umwaka wa mbere.

PRO: Umwaka wa mbere ushatse kuvuga iki?

Diane: Umwaka wa mbere hano mu mashuri ry’uburezi nibyo twita umwaka wa kane muyandi mashuri asanzwe.

PRO: Ku munsi wa mbere mugera hano muri TTC-Zaza

Byagenze bite?

Diane:Twageze hano nka saa moya (7h00) bwari bwijye  twakirirwa na Animatrice maze baraducumbikira.

PRO: Mwari mufite urwandiko rukwemerera kuza kwiga hano se?

Diane: Urwandiko ntarwo twari dufite.

PRO: Wari waroherejwe kwiga he?
Diane: Nagombaga kujya kwiga muri Lycée de Zaza

PRO: Muri Lycée de Zaza wari wahawe kwiga irihe shami?

Diane: Bari bampaye kwiga Ubugege ubutabire n’ibinyabuzima (Physics-Chemistry and Biology), ariko nararebye nsanga Physics na Chemistry ayo masomo ndi inyuma cyane mu myaka itatu yose nize sinigeze nyumva (nyatsinda)

PRO: Urimo kwiga irihe somo?

Diane: Ubu ndimo kwiga indimi (Teaching Modern Languages)

PRO: Ni iki cyaguteye imbaraga zo kuza hano kandi udafite  urwandiko rukwemerera kwiga muri TTC-Zaza?

Diane: Njye nakuze numva nzaba umwarimu cyangwa umuganga bitewe nuko nashakaga kuba umwarimu kandi umuntu wese icyo ageraho agomba kuba yaranyuze imbere y’umwalimu niyo mpamvu nahise mfata umwanzuro wo kuza hano.

PRO: Gusa ntabwo umbwiye impamvu yatumye urenga  Ishuri Lycée de Zaza bakoherejeho kandi riri hariya haruguru ukaza hano muri TTC ZAZA kandi nta rupapuro rukwemerera kuhiga.

Diane: Twari tuzi ko turingiga bakaduha ishuri kuko nashakaga kwiga ubwarimu (Uburezi).

PRO: Nyuma y’uko mugeze hano bakakubwira ko utemerewe kwiga muri iki kigo bakabacumbikira, ku musi  wakurikiyeho byagenze bite?

Diane: ushinzwe imyitwarire twarabyutse mu gitondo aratubwira ngo mujye ku karere guhinduza ikigo nibabemerera muzagaruke, nuko turagenda twirirwa inyuma y’ikigo twiyicarira hariya hanze y’ishuri kuko nta tike twari dufite mama yari yamaze kwishyura amafaranga 13,400Frw. Bigeze nko mu masa cyenda nibwo umubyeyi wanjye yafashe matera ayirambura hariya mu busitani bwo kwa Padiri kuri Paruwasi tuba twiryamiye.

PRO: Nkurikije ibyo twagarirye, amakuru avugwa ko warajwe mu ishyamba byaba ari ukuri?

Diane: Ayo makuru ni ibinyoma rwose kuko umunsi wa mbere baraducumbikiye, hanyuma no ku munsi wa kabiri baraducumbikira ari nabwo bafataga umwanzuro wo kubwira umubyeyi ko bagiye kumpa umwanya hanyuma we agataha akajya gushaka  amafaranga y’ishuri bumvikana ko azajya ayishyura buhoro buhoro. Nuko mama ku wagatatu arataha, gusa najye kumva ko nabonye umuntu unyishurira ishuri kuko nubundi iwacu dusanzwe dufite ubushobozi bucye.

PRO: None niki wishimira ubungubu?

Diane: Ndashimira Minisiteri y’Uburezi yampaye ishuri nashakaga kwiga kandi nzi neza ko nzarangiza ndi umwarimu mwiza wintangarugero kuko aribyo nahoze nifuza kwiga none inzozi zanjye nazigezeho

PRO: Diane, reka tugushimire cyane kuri iki kiganiro cyiza tugiranye kdi nkwifurije amasomo meza.

Diane: Murakoze cyane namwe Imana ibahe umugisha.

Umuyobozi w’ishuri TTC ZAZA Bwana KABANDANA Damien yatubwiye ko uyu munyeshuri yaje kwiga muri iki kigo adafite urwandiko rumwemerera kuhiga kuko yari yaroherejwe kujya muri Lycée de Zaza ishuri riri hafi ya TTC ZAZA, ariko kuko yakomeje kugaragaza inyota yo kwiga uburezi twamufashije kubona ishuri yifuzaga ubu akaba yiga neza ntakibazo afite kandi nk’ubuyobozi tukaba tuzakomeza kumuba hafi. Bwana KABANDANA Damien yanakomoje ku nkuru yanditswe kuri uyu mwana avugako ari ibihuha ntashingiro ikwiye guhabwa nkuko n’umwana yabiduhamirije mu kiganiro twagiranye yemezako atigeze arara mu ishyamba.

Ishuri rya TTC-ZAZA ni rimwe mu mashuri nderabarezi 12 mu gihugu rikaba ryigisha abazaba abarezi mu mashuri abanza n’ay’incuke. Iri shuri rihereye mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Zaza kuri ubu rikaba rifite amashami atandukanye ariyo: Kwigisha ubumenyi rusange (Social studies), kwigisha siyansi n’imibare (Sciences and Mathematics) no kwigisha ibijyanye n’indimi (Teaching Modern Languages) ari naryo shami uyu munyeshuri UWINEZA Diane ari kwiga.

Diane: ni umunyeshuri mu mwaka wa kane kuri TTC ZAZA yiga ishami ryo kwigisha indimi   (Teaching Modern Languages).

PRO: Umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe itangazamakuru.

Inkuru ya:

BAKENGANA Janvier

PRO/Ngoma