Ku nshuro ya 2 Akarere ka Ngoma katerewe umuti wica umubu utera indwara ya Maraliya


Ku nshuro ya 2 Akarere ka Ngoma katerewe umuti wica umubu utera indwara ya Maraliya

Kuri uyu wa 23/01/2020 mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Rurenge akagali ka Rwikubo, umudugudu wa Kigarama niho hatangirijwe ku mugaragaro igikorwa cyo gutera umuti wica umubu utera indwara ya maraliya mu nzu. Ni igikorwa cyitabiriwe na Nyakubahwa Peter VroomanAmbasaderi w’Amerika mu Rwanda, abakozi batandukanye bo muri Ambasade ya Amerika, abafatanyabikorwa, Dr. Aline UWIMANA umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe kurwanya Malariya, umuyobozi w’Ingabo, umuyobozi wa Polisi, umuyobozi wa RIB mu karere ka Ngoma, umuyobozi wa Gereza y’Abagore Ngoma, Umuyobozi wa NISS mu karere ka Ngoma, abafatanyabikorwa batandukanye n’abandi….

Basura icyumba cy’umujyanama w’ubuzima

Mbere yo gutangiza igikorwa cyo gutera umuti wica umubu utera malariya, habanje gusurwa icyumba cy’umujyanama w’ubuzima Madamu UGIRUWABO Bernadette, utuye mu murenge wa Rurenge, Akagali ka Rwikubo, umudugudu wa Kigarama asobanura serivisi z’ubuvuzi zitangirwa muri iki cyumba arizo kuvura indwara z’abana zirimo impiswi, kuvura indwara ya maraliya, kuboneza urubyaro n’izindi. Nyakubahwa PeterVrooman yashimye intambwe u Rwanda rukomeje gutera rwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage dore ko uyu mujyanama yabwiye aba bashyitsi ko mu kwezi gushize k’ Ukuboza na Mutarama nta murwayi wa Malariya arakira iwe bityo ashimangira ko abaturage bamaze kumenya no kuyoboka ingamba zikomatanije zo kwirinda no kurwanya malariya.

Mu gikorwa cyo gutangiza

Mu gutangiza igikorwa cyo gutera umuti wica umubu utera malariya, abafashe ijambo bose bagarutse ku kamaro ko gutera umuti nk’igisubizo kizakomeza gufasha mu igabanuka ry’iyi ndwara mu baturage.  NyakubahwaPeter voornman yavuze ko Ngoma yiyongereye mu turere 12 bari basanzwe baterera umuti kubera ko mu 2018 hagaragaye maraliya nyinshi abaturage 553,601 nibo barwaye maraliya, akemeza ko bazakomeza gutanga ubushobozi bwo gutera umuti wica umubu utera iyi ndwara, yaboneyeho gushimira uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kuvura maraliya asaba abaturage ko igihe bagize umuriro mwinshi bakwihutira kujya kwivuza ku mujyanama hakiri kare. Mu ijambo rye Umushyitsi mukuru akaba n’Umuyobozi w’akarere ka Ngoma BwanaNAMABJE Aphrodise yashimiye Leta zunze ubumwe za Amerika ku nkunga ikomeje gutanga yo kurwanya malariya ibinyujije mu mushinga “Abt Associates”. Ni ku nshuro ya 2 uyu mushinga ugiye gutera umuti wica umubu utera malariya, bwa mbere uyu muti watewe mu kwezi kwa Werurwe 2019 nyuma yo gutera umuti iyi ndwara yagabanutseho 46.6% dore ku baturage 553,601 barwaye malariya muri 2018 abagera kuri 252,197 aribo barwaye maraliya muri 2019.

Igikorwa cyatangiye kuwa 20/01/2020 kizasozwa kuwa 12/02/2020 ingo 88,408 nizo biteganijwe ko zizatererwa umuti wica umubu utera maraliya. Abaturage barasabwa kwitabira iki gikorwa ngo hatazagira ucikanwa n’aya mahirwe.