Gusinya Imihigo 2019_2020

Kuri uyu wa 13 Mutarama 2020 Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise yasinyanye imihigo n’abahagarariye inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Ngoma barimo: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge uko ari 14, Abahagarariye urwego rufasha akarere mu gucunga umutekano (DASSO), Abayobozi b’ibigo nderabuzima, Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Kibungo n’Abayobozi b’amashami mu karere. Ni imihigo ya 2019/2020 yatangiye mu kwezi kwa Nyakanga 2019, biteganijwe ko izarangirana n’uyu mwaka mu kwezi kwa Kamena 2020.

Mu butumwa bwe umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise yasabye abasinye imihigo kurangwa n’indangagaciro yo gukunda umurimo no kuwunoza, abasaba kwegera abaturage bakabasobanurira ibikubiye muri iyi mihigo kuko aribo bazabafasha kuyesa kandi ikeswa ku kigero gishimishije. Yabibukije ko imihigo ari uburyo bwiza bwo gusuzuma ibyo dukora, uburyo tubikoramo n'ishyirwa mubikorwa ryabyo. Yasabye abasinye imihigo kurangwa n'ubufatanye bagakora nk’ikipe imwe kandi bakihutira kugaragaza ikitagenda neza kugirango gishakirwe igisubizo kirambye.