Ibihingwa n’amatungo byatangiye gufatirwa ubwishingizi

Ibihingwa n’amatungo byatangiye gufatirwa ubwishingizi inyungu ku muhinzi mworozi.

Ku wa 28 Ugushyingo 2019 mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Murama, hatangirijwe gahunda ya Leta y'ubwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa, ni igikorwa cyatangijwe n'umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere n'ubukungu Bwana MAPAMBANO N. Cyriaque, wari kumwe n'intumwa ya Minisiteri y'ubuhinzi Madame NIRERE Marion, Igikorwa kandi cyitabiriwe n'umuyobozi ushinzwe Abinjira n'abasohoka mu karere ka Ngoma, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge ya Murama na Rukira, abagoronome b'imirenge yose ndetse n'abahinzi borozi.
Umuyobozi w”Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yasabye abaturage kwitabira gahunda yo kwishingira ibihingwa ndetse n'amatungo yabo abibutsa koyaba  ibyago, ibiiza  ndetse n'imihindagurikire y’ikirere biza bidateguje.
Yakomeje ashimira abaturage ndetse n’amakoperative bamaze kwinjira cyangwa gufatira ubwishingizi ibihingwa ndetse n’amatungo yabo aboneraho kubashikiriza amasezerano bagiranye na Radiant Insurance kuko ariyo bagiranye amasezerano yo kwishyingira amatungo n’ibihingwa.
Yibukije sosiyete y’ubwishingizi radiant insurance ko aya masezerano aba akwiriye  kubahirizwa kugirango umuturage akomeze kubaho atuje kandi atekanye kuko aba yarafashe ubwishingizi ngo bumugoboke mu gihe cy’igihombo yagira gitewe n’imihindagurikire y’ibihe. Abatuye Akarere ka Ngoma bishimiye ibyiza bya gahunda yo gufatira imyaka ndetse n’amatungo yabo ubwishingizi dore ko Akarere ka Ngoma ari Akarere keza kandi kera imyaka itandukanye bituma abagera kuri 80% ari abahinzi borozi. Tubibutse ko iyi gahunda yo gufata ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yari ifite insanganyamatsiko igira iti:" Tekana urishingiwe Muhinzi-Mworozi "
Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque Umuyobizi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu akaba yari n’umushitsi mukuru kuri uyu munsi yasoje asaba buri wese kurushaho kwitabira gahunda yo kwizigamira mu kigega Ejo Heza kuko ari gahunda yizewe yashizweho na Leta ikaba itagira umuntu n'umwe iheza mu kwiteganyiriza ejo hazaza heza.

Yanditswe na:

 
BAKENGANA Janvier

Umukozi ushinzwe itangazamakuru/Ngoma