Ngoma yakiriye amarushanwa ya Siporo mu mashuri

Hon. MUNYANGAJU Aurore Mimosa yitabiriye imikino ya nyuma y’amarushanwa ngororamuburi yaberaga mu karere ka Ngoma.

Amarushanwa asoza umwaka w’imikino 2019 mu mikino ngororamuburi yari amaze iminsi 2 abera mu karere ka Ngoma yasojwe na Nyakubahwa MUNYANGAJU Aurore Mimosa Minisitiri wa Siporo kuri iki cyumweru taliki 24/11/2019. Aya marushanwa ategurwa na minisiteri y’uburezi ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo akaba azwi nka (Sport scolaire) agamije gufasha abana kugaragaza impano zabo bakiri bato. Ni amarushanwa atangirira ku rwego rw’ishuli, Umurenge, Akarere hanyuma abatsinze bagahurizwa mu cyitwa uduce (ligue), ubu mu gihugu hakaba habarizwa uduce (ligues) 6.

                
Abana biga mu mashuri abanza bari munsi y’imyaka 15 nibo bitabiriye iyi mikino ya nyuma ikaba yarabereye kuri sitade Nshya y’Akarere ka Ngoma.
Umuyobozi wa siporo scolaire Bwana Frere Kamili yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo ifasha mu mitegurire ndetse n’imigendekere myiza y’amarushanwa y’abana bato bikaba byerekana ko Igihugu cyacu kizirikana abana bato kandi kibifuriza gutera imbere ndetse no kugira ubuzima bwiza binyuze muri siporo.  
Naho umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda iyi sitade avuga ko iyo Akarere kataza kugira igikorwa remezo cyo kwakira imikino ngororamubiri ishobora kuva yarajyanywe ahandi. Yongeyeho ko siporo ari ubuzima kandi ikaba ihuza abantu bagasabana.
Umushyitsi mukuru Hon. MUNYANGAJU Aurore Mimosa Minisitiri wa Siporo yashimiye abana bageze mu cyiciro cya nyuma cy’imikino ngororamubiri ku rwego rw’Igihugu abashimira umurava, ubwitange bagaragaje. Yibukije abatsinze ko bitarangiye ahubwo ko ari intangiriro kuko aribwo urugendo rutangiye yagize ati: “Ndashimira abana bageze kuri iyi mikino ya nyuma, batsinze namwe ndabibutsa ko bitarangiriye aho ubu ni igihe cyo gukomeza imyitozo kugirango mutazibagirwa mugasubira inyuma, kuko abana mwarushije umwaka ushize muzirikane ko nabo baticaye birabasaba rero gukora cyane”. Yasoje asaba ababyeyi gukomeza gufasha abana mu gukuza impano zabo kugirango zizabagirire akamaro, imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange. Irushanwa ryitabiriwe n’abana 250 barimo abahungu 127 n’abakobwa 123. Irushanwa rikaba ritegurwa na Minisiteri ya Siporo ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi. Abana bitabiriye amarushanwa basiganwe muri metero zitandukanye, 3000M, 1500M, 100M, 200M, 400M, 800M, na 400M×4 abana biruka ari bane nk’ikipe, 100M×4 nabo basiganwa ari bane nk’ikipe. Muri iri rushanwa kandi abana barushanijwe mu gusimbuka uburebure ndetse n’umurambararo. Mu bakobwa, Akarere ka Nyamagabe niko kabaye aka mbere mu gutwara imidali myinshi gakurikirwa n’Akarere ka Rubavu. Mu bahungu Akarere katwaye imidali myinshi ni Akrere ka Burera gakurikirwa n’Akarere ka Nyamagabe. Mu byiciro byombi haba mu bahungu ndetse n’abakobwa Akarere ka Nyamagabe kahize utundi mu gutwara imidali gakurikirwa n’Akarer ka Rubavu.

Yanditswe na:

BAKENGANA Janvier

Umukozi Ushinzwe Itangazamakuru/Ngoma