Ngoma hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki.

Akarere ka Ngoma gashishikajwe n’iterambere ry’umuturage ufite ubuzima buzira umuze ni muri urwo rwego kubufatanye na Gikuriro Program umushinga ufasha mu bikorwa bijyanye n’isuku ndetse n’iterambere ry’abaturage kuri uyu wa 19/11/2019, kifatanije n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki ndetse no gukangurira abaturage kugira ubwiherero busukuye, ubukangurambaga bwabereye mu murenge wa JARAMA, Akagali ka Kibimba, Umudugudu wa Murama. Ni igikorwa cyabanjirijwe no gukora bimwe mu bikorwa by’isuku aribyo kwigisha abaturage gukoresha kandagira ukarabe umuntu avuye mu bwiherero mbere yo kugira ikindi kintu cyose akoraho, Ubu bukangurambaga kandi bwabanjirijwe n'umuganda wo gusana ubwiherero, hasanywe kandi inzu y'umukecuru utishoboye mu mudugudu w’Ibabiri, akagali ka Kibimba, Umurenge wa Jarama, gusana uturima tw'igikoni mu rwego rwo gufasha imiryango kubona imboga, gukora kandagira ukarabe byose byakorewe. Tubamenyeshe ko uyu mudugudu ari umudugudu w’icyitegererezo, aho abana bose bari mu ishuri nkuko bigarara mu cyumbantangamakuru cy’uyu mudugudu. Umudugudu w’Ibabiri kandi ni umudugudu utuwe n’imiryango itarangwamo amakimbirane. Uyu munsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Isuku yanjye, agaciro kanjye”

Mu butumwa bwatanzwe uyu munsi yaba mu mikino ndetse n’abayobozi bwibanze ku kamaro ko gukaraba intoki ndetse no kugira ubwiherero busukuye nkuko byagaragajwe n'amatorero na za Kalabu z'isuku mu midugudu itandukanye mu mbyino n’imikino byagejejwe ku bitabiriye uyu munsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki. Bwana HAKUZIMANA Gedeon akaba ari PS wa JADF mu karere ka Ngoma wari umushyitsi mukuru wari uhagaraariye umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kugira umuco wo gukaraba intoki mu bihe by’ingenzi aribyo, mbere yo konsa umwana, umaze guhanagura umwana witumye, mbere yo gutegura amafunguro n’ibindi…...

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’umuyobozi wa Gikuriro Program ku rwego rw’Igihugu, Inzego z’umutekano Ingabo na Police, urwego rwa DASSO, inzego z’ubuzima n’abandi.

ubukangurambaga bwasojwe hatangwa amabati 28 yo gusakara ubwiherero bw' imiryango 14 itishoboye yo mu cyiciro cya 1 cy'ubudehe.