Inama y’umutkano yaguye y’Akarere ka Ngoma

Dusigasire umutekano kuko Umuturage utekanye agera ku iterambere ryihuse Prof.SHYAKA Anastase mu nama y’umutkano yaguye y’Akarere ka Ngoma

Mu gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu karere ka Ngoma none kuwa 13/11/2019 Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’ Igihugu yayoboye inama y’umutekano yaguye aho yabanje gusura ibikorwa remezo by’Akarere birimo stade ya Ngoma imwe muri eshatu zatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu ntara y’iburasirazuba yishimira imirimo yo kuyubaka dore ko igeze kuri 90% ubu ikaba yaratangiye no gukinirwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nyakubahwa NAMBAJE Aphrodise yahaye ikaze abitabiriye inama y’umutekano agaragaza udushya twiganje mu karere ka Ngoma  ashimangira udushya basanzwe bisangije  aritwo muyoboro wo gukemura ibibazo bibanngamiye iterambere ry’umuturage, Nyakubahwa Fred MUFULUKYE  Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba nawe yashimye udushya, yibutsa ko nubwo hari byinshi byiza ariko hakiri ibibazo  nk’urugomo n’ibindi asaba ko inama iba umwanya wo gusasa inzobe bakabivugutira umuti urambye, Major General MUBARAKA Muganga we yasabye abitabiriye inama kurushaho kwicungira umutekano ndetse no gutangira amakuru ku gihe n’ubwo umutekano wa Ngoma wifashe neza muri rusange. Umushyitsi mukuru Nyakubahwa Prof. SHYAKA Anastase yashimiye abayobozi mu nzego zose ku dushya twinshi (Innovations) tugaragara muri aka karere kandi dutanga umusaruro asaba kwifashisha utwo dushya mu gukemura ibibazo abaturage bafite kuko umutekano wuzuye ujyana n’umutekano w’imibereho myiza. Atanga urugero kuri “MWIRUSENYA TURAHARI” gahungda yifashishwa n’abasaza ndetse n’abakecuru bakuzze mu gufasha ingo zigaragaramo amakimbirane binyuze mu kubaganiriza no kubunga. Inama yayobowe na Nyakubahwa Prof. SHYAKA Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari kumwe na Nyakubahwa Fred MUFULUKYE Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Major General MUBARAKA Muganga umuyobozi w'ingabo  mu mugi wa Kigali  n'Intara y'iburasirazuba, ACP HATARI Emmanuel umuyobozi wa Polisi mu ntara y'iburasirazuba, Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Nyakubahwa NAMBAJE Aphrodise,  abahagarariye amadini, abikorera, inzego z'ibannze, inzego z'umutekano n'abandi.