Gutangiza gahunda yo kwakira ibyifuzo by'abaturage yatangirijwe i Ngoma

Abaturage b’Akarere ka Ngoma babwiye Minisitiri Prof. SHYAKA Anastase ibyifuzo bifuza ko byazashirwa mu igenamigambi ry’ingengo y’imari itaha.

Kuri uyu wa kabiri kuwa 12/11/2019 mu gihugu hose hatangiye gahunda yo kwakira ibyifuzo by’abaturage bizashingirwaho mu igenamigambi ry’ingengo y’imari 2020/2021, ku rwego rw’Igihugu igikorwa cyatangirijwe mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Zaza, akagali ka Ruhinga aho cyatagijwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. SHYAKA Anastase. Mbere yo gutangiza gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage yabanje gusura ibyumba ntangamakuru ku kigo nderabuzima cya Rukoma-Sake ndetse n’umudugudu wa Nyagasozi wo mu murenge wa Sake, akagali ka Rukoma. Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Rukoma Souer Godebertte UWIMANA yabwiye Nyakubahwa Minisitiri Shyaka Anastase ko icyumba ntangamakuru gikubiyemo amakuru yose arebana n’ubuzima bw’abagana iki kigo bose muri rusange bashaka serivisi z’ubuvuzi: Ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, imibare y’abaturage bivuje mu kwezi gushize, indwara zagaragaye cyane ndetse n’amakuru ajyanye n’Abajyanama b’ubuzima. Soeur Uwimana yakomeje avuga ko ikigo ayoboye kiganwa n’abaturage 28,479 baturuka mu tugari twa Rukoma, Gafunzo, Kibonde, Nkanga yongeraho ko amakuru arebana n'ubuzima bwabo, indwara zikunda kubibasira n'ibindi bibazo baba bafite byose bigaragara muri iki cyumba ntangamakuru aribyo baheraho bikabafasha gushyiraho ingamba zo guhangana n'ibyo bibazo

HABARUREMA Jean Marie Vianney uyobora umudugudu wa Nyagasozi, mu kagari ka Rukoma we yabwiye Nyakubahwa Minisitiri ko muri uyu mudugudu bashyizeho gahunda yitwa “MWIRUSENYA TURAHARI” aho abasaza basheshe akanguhe n’abakecuru baganiriza imiryango ifitanye amakimbirane bakabunga ibibazo bigakemukira muri ayo matsinda. Icyumba ntangamakuru cy'umudugudu kibarizwamo amakuru yose ajyanye n'Imihigo yawo, ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, ingo zifitanye amakimbirane, abana bataye ishuri, abagaragaraho ubusinzi, ingo zitoroye n’ibindi byinshi biguha ishusho rusange y’uyu mudugudu.

Nyakubahwa Minisitiri Prof. Shyaka Anastase amaze gusura udushya turi muri uyu murenge wa Sake, yerekeje mu nteko z’abaturage mu murenge wa Zaza, mu kagari ka Ruhinga aho yumvise ibyifuzo by’abaturage, bamumbwiye ko bifuza umuhanda, ibitaro ndetse n’imodoka itwara abantu muburyo bwa rusange iborohereza kugera mu mugi wa Kibungo ndetse na Rwamagana.

Nyakubahwa Minisitiri yashimye ibyifuzo by’abaturage maze abasaba ko nabo bakomeza kugira uruhare mu bibakorerwa yibanda cyane ku mutekano w’abaturage n’ibintu byabo. Abasezeranya ko ibyifuzo batanze bizashyirwa mu igenamigambi ry’Akarere kandi bikabonerwa ibisubizo.

Minisitiri ati: "Ibyifuzo mwatanze bizashingirwaho ariko nta terambere twageraho abaturage bacu mudatekanye ndabasaba kurushaho kwicungira umutekano buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, mukarwanya inda ziterwa abana b’abangavu, ibiyobyabwenge, urugomo, gukubita no gukomeretsa n’ibindi; ibi nimubigeraho hano mu murenge wanyu wa Zaza ukaba Umurenge utarangwamo icyaha na kimwe nibwo tuzihuta mu iterambere kuko ntabizaba bikitudindiza.” Yasoje asaba abaturage kuzakomeza kwitabira inteko z’abaturage kandi bagakomeza gutanga ibitekerezo by’abo kugeza mu mpera z’uku kwezi hakorwa umuganda usoza ukwezi k'Ugushyingo.