Igihembwe cyo gutera ibiti n'amashyamba 2019/2020 cyatangirijwe i Rukumberi mu Karere ka Ngoma

Igihembwe cyo gutera ibiti n'amashyamba 2019/2020 cyatangirijwe i Rukumberi mu Karere ka Ngoma

Kuri uyu wa 09/11/2019 mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Rukumberi, Akagali ka Ntovi, Umudugudu wa Ntovi kuri site ya Ntovi, ni ho hatangirijwe igihembwe cyo gutera amashyamba 2019/2020. Hatewe ibiti bigera ku 16,000; bivangwa n'imyaka kuri hegitari 80. Hatanzwe kandi ibiti by'imbuto 250 byatewe mu ngo z'abaturage byiganjemo ibiti by’avoka. Ni igikorwa kitabiriwe n'abayobozi kuva ku rwego rw'Igihugu bo muri za Minisiteri n'Ibigo bitandukanye, Intara y'Iburasirazuba, Akarere ka Ngoma n'abaturage benshi.

Mu ijambo rye Nyakubahwa NAMBAJE Aphrodise Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yatangiye ashimira abitabiriye umuganda wo gutera ibiti, yakomeje agaragaza isura y’akarere mu bijyanye n’amashyamba. Yagize ati: “Dufite muri gahunda yacu y’imyaka 7 gutera ibiti bitoshya isi, ibiribwa ndetse twatangiye no gutekereza ku giti gisa neza  cyane cyitwa igifenesi kikaba kigira umutobe mwiza cyane, turifuza ko cyatezwa imbere, kikarushaho gutanga umusaruro kuko hari abaturage batangiye ku gihinga kandi bakaba bishimira umusaruro wacyo". Yaboneyeho gusaba abafatanyabikorwa gufasha mu kongerera ubwiza umusaruro uva muri icyo gihingwa.

Naho Nyakubahwa RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan Minisitiri w’Abakozi ba Leta akaba n’Imboni ya Guverinema mu Karere ka Ngoma yasabye abaturage kurushaho kuzirikana akamaro k’amashyamba n’ibiti muri rusange ku mibereho myiza yabo, aboneraho abibutsa gukomeza kwitabira gahunda za Leta zirimo n’ubwisungane mu kwivuza.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Nyakubahwa Dr. Gerardine MUKESHIMANA yatangiye ashimira abaturage b’Umurenge wa Rukumberi kubera ubwuzu n’urugwiro bakiranye abashyitsi, akomeza yibutsa insanganyamatsiko ariyo: "Amashyamba ni inkingi y’imibereho myiza y’Abaturage

Yagize ati: “Usibye kuba ibiti bidufatiye runini mu buryo butandukanye harimo nko kuba bimwe bishobora kurwanya isuri,ibindi bikaba biribwa, ibiti kandi bigira uruhare mu gukurura imvura mu rwego rwo kwirinda ko ahantu haba ubutayu. Ni byiza ko twongera ubuso bw’amashyamba hano mu Karere ka Ngoma, ndabashishikariza kandi kuyoboka inzira yo gukoresha ubundi bwoko bw’ingufu nka Biogas, cyangwa Imbabura za Rondereza kugira ngo umubare w’ibiti bicanwa ugabanuke."

Yanasabye ko buri rugo rutera nibura ibiti bitatu, ati: " Ndabasaba gutera nibura ibiti 3 biribwa kuri buri rugo, kuko bizadufasha kurandura imirire mibi mu bana."

Minisitiri Dr. Mukeshimana kandi yasabye abaturage kwita ku biti n'amashyamba yamaze guterwa birinda kubyangiriza. Kuri ubu ubuso buteyeho ibiti n'amashyamba mu Karere ka Ngoma buri ku kigero cya 12.7%