UKWEZI KW'IMIYOBORERE MYIZA KWATANGIJWE

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/10/2019, mu Karere ka Ngoma kimwe n’ahandi mu Gihugu hatangijwe Ukwezi kw'Imiyoborere myiza n'imibereho myiza mu muryango, uku kwezi kukaba  gufite insanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw'umuryango mu kubaka ubushobozi bwawo". Uku kwezi kwatangirijwe mu  Murenge wa Gashanda, Akagari ka Giseri n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, wari kumwe n'Abayobozi b'Inzego z'umutekano. Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abaturage benshi cyane.

Atangiza  uku kwezi, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana MAPAMBANO  NYIRIDANDI Cyriaque, yasabye abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano, abasaba gukora, bakanga ubunebwe bityo bakiteza imbere, bakazigamira ejo hazaza. Yabasabye kandi guca ukubiri n'ihohoterwa ryo mu ngo, bakita ku burere bw'abana, kandi bakita ku mirire yabo, imiryango yabo ikaba isoko y'isuku n’isukura, ikubahiriza gahunda zinyuranye za Leta.

Hatanzwe kandi ibindi biganiro aho ushinzwe abinjira n’Abasohoka Bwana MAHORO B. Pacifique yasabye baturage kwita ku binjira n’abasohoka, kuko ari inkingi y’umutekano, bityo bakajya bandikisha  abantub bose basuye imiryango yabo, utazwi ugendagenda aho batuye akamenyeshwa ubuyobozi.

Naho Umuyoboziwa Polisi mu Karere ka Ngoma, SSP Callixte KALISA we aganira n’abaturage yabasabye kugira uruhare rugaragara mu kurinda umutekano, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, bagatangira amakuru ku gihe. Yabakanguriye gahunda ya “Gerayo amahoro”, bagakoresha neza umuhanda bityo bakirinda impanuka.

Nyuma y’ibi biganiro abaturage batanze ibyifuzo n’ibibazo, dore ko uyu munsi wo gutangiza ukwezi kw'imiyoborere myiza wari wahujwe n’inteko y’abaturage, maze ibibazo biganirwaho bihabwa ibisubizo cyangwa umurongo wo kubikemura.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma