UMUGANDA RUSANGE NO GUTANGIZA URUGERERO RUCIYE INGANDO

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25/05/2019, mu Karere ka Ngoma, kimwe n'ahandi hose mu Gihugu, habaye umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi. Uyu muganda wakozwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngoma, naho ku rwego rw'Akarere ubera mu Murenge wa Sake, ahaharuwe umuhanda ukikije ikiyaga cya Sake mu rwego rwo kukirengera, abahaturiye bita uwa HIMO.

Muri uyu muganda, Abayobozi b’Akarere bari kumwe n’Abashyitsi banyuranye: Hari   Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo  akaba n'imboni ya Guverinoma  mu Karere ka Ngoma Madamu KAYIRANGWA RWANYINDO Fanfan, Depite IZABIRIZA Marie Médiatrice wo mu Ihuriro APNAC RWANDA rirwanya ruswa wari mu ruzinduko rw’akazi mu Karere. Aba bashyitsi bakaba bakiriwe n’abagize Komite Nyobozi y'Akarere iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise wari kumwe na ba Visi Meya bombi, Inzego z'umutekano, Ingabo, Polisi, Gereza, DASSO n'abakozi b'Akarere.

Muri uyu muganda hakaba habaye kwifatanya n’Intore ziri ku rugerero ruciye ingando mu cyanya cya Sake, dore ko na nyuma yawo hari hakoze igikorwa cyo gutangiza uru rugerero ku mugaragararo.

Mu biganiro byatanzwe nyuma y’umuganda, hagarutswe ku gushimira abaturage kuba bitabiriye ari benshi cyane uyu muganda no kubashimira ko igikorwa cyagenze neza, kuko haharuwe ahantu hareshya na kirometero 3.

Mu biganiro byatanzwe harimo:

1. Ikiganiro ku gukumira no kurwanya ruswa cyatanzwe na Depite IZABIRIZA Marie Médiatrice;

2. Ibiganiro  byo kubungabunga ibidukikije, gutanga Mituweli  n’irangamimerere byatanzwe na Meya;

3. Ikiganiro ku bukangurambaga “Gerayo amahoro” cyatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere;

4.  Ikiganiro ku mutekano muri rusange cyatanzwe na Col. David MURENZI, wasabye abaturage kurinda umutekano ku kuba ijisho rya bagenzi babo.

Muri uyu muganda hagaragayemo abaturage bishimiye imiyoborere myiza, ariko by’umwihariko gahunda y’imihigo, aho mu mbyino n’indirimbo byabo imihigo yari intero naho imiyoborere myiza ikaba inyikirizo.

Nyuma yo gukorana inama n'imbaga y’ iyi mbaga y'abaturage, abashyitsi bakomeje berekeza mu cyanya cy'urugerero ruciye ingando rw’Intore z'Inkomezabigwi icyiciro cya 7, ahabereye umuhango wo kurutangiza ku mugaragaro.

Mu gutangiza urugerero  Minisitiri RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan  yavuze ko Itorero ari gahunda Leta y'u Rwanda yafashe mu rwego rwo  kubaka Umunyarwanda ukunda igihugu, ukunda umurimo, ufite indangagaciro z'umuco nyarwanda, ubumbatira ubutabera agaharanira ubumwe bw'Abanyarwanda. Bityo akaba yasabye Intore z'Inkomezabigwi za Ngoma kumenya amateka y'Igihugu cyacu, kugikunda no gukomeza gukora ibikorwa binyuranye zagaragaje mu mihigo yazo myiza byo guhangana n’abanzi bari mu cyanya cya Sake ndetse n’aho bakomoka harimo isuku nke, imirire mibi… Yasabye izi  ntore 246 kutazasiga ibyo zitozwa, harimo indangangagaciro zinyuranye, aho ziri mu cyanya; ahubwo ko zigomba kuzazisangiza abo zasize imuhira bityo zikagira uruhare mu kuzamura no gushimangira imyumvire myiza n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma