RUKUMBERI: HASHYINGUWE IMIBIRI ISAGA IBIHUMBI 40 Y’ABAZIZE JENOSIDE

Kuri iki cyumweru, tariki ya 19/05/2019, ku Rwibutso rwa Jenoside rushya rwa Rukumberi, habaye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside igera ku bihumbi 40. Uyu muhango watangiye, tariki ya 18/05/2019 mu bikorwa binyuranye byashojwe n’umugoroba wo kwibuka, wari witabiriwe n’Abayobozi banyuranye.

Muri uyu muhango hari haje Abayobozi bakuru b’Igihugu, uhereye ku mushyitsi Mukuru Nyakubahwa Perezidante w’Inteko Ishingamategeko MUKABALISA Donatille, Minisitiri w’Ubutabera, Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Madame KAYIRANGWA RWANYINDO Fanfan, imboni y’Akarere ka Ngoma, we akaba yari yaraye no mu ijoro ryo kwibuka, Intumwa za rubanda imitwe yombi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana MUFULUKYE Fred  nawe waraye mu ijoro ryo kwibuka, wari kumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara, Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu Dr. DUSINGIZEMUNGU JPierre, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr. BIZIMANA Jean Damascène, Umuyobozi wa AVEGA Madame Valérie MUKAZAYIRE, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Bwana BANAMWANA Bernard n’Abajyanama, Nyobozi y’Akarere ka Ngoma yose irangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise, bamwe mu bagize Nyobozi z’uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, Abayobozi b’Ibigo bya Leta bitandukanye, abayobozi b’inzego z’umutekano zinyuranye. Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’abazize Jenoside twibukaga, ndetse n’abaturage banyuranye bari baje gufata mu mugongo abarokotse.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yihanganishije abarokotse, avuga ko Jenoside yakozwe Rukumberi n’Abayobozi babi bayoboraga icyo gihe. Yavuze ko igikorwa cyabaye cyo gushyingura ari ukunamira abazize Jenoside, Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwarubatse urwibutso mu rwego rwo kubahesha agaciro n’icyubahiro bambuwe bicwa nabi. Yahumurije abarokotse agira ati “Muriho kandi muzabaho”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Y’Iguhugu yo kurwanya Jenoside(CNLG) Dr BIZIMANA Jean Damascene we mu kiganiro ku bimenyetso by’ingenzi bayaranze umugambi wa Jenoside  wo kumaraho Abatutsi, yagaragaje ko ibice byose by’abantu  byagize uruhare mu mugambi wo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside , uhereye ku madisikuru y’Abayobozi bakuru kuva za 59, ubwicanyi bw’abatutsi mu myaka ya 60 na 70, imvugo z’abanyabwenge n’itangazamakuru wasangaga rishyigikwe n'ubuyobozi n'abanyabwenge.

Perezida wa IBUKA, Dr, DUSINGIZEMUNGU JPierre, yagaragaje ko ku bw’ubutwari bw’abarokotse, ubu bamaze kwiyubaka, ibintu bamwe batashoboraga kwemera nyuma gato ya Jenoside. Yagarutse ku kibazo cyo kurangiza imanza z’inkiko Gacaca zirebena n’umutungo, avuga ko hari aho Abayobozi batabyitwaramo neza. Yasabye Minisiteri y’Ubutabera kubigiramo uruhare zikarangira neza kandi vuba, agaragaza ko Intara y’Iburasirazuba yo yonyine ifite imanza 72.361 ni ukuvuga izirenga icya kabari cy’imanza zose mu Gihugu (141.249) zitararangizwa. Yagarutse ku rubyiruko arusaba kwitandukanya n’ikibi, rukubaka u Rwanda rushya rwiza rubumbatiye ubumwe bw’Abanyarwanda. Yanavuze ku kibazo cy’abafungiye ibyaha bya Jenoside bashobora kuzarangiza ibihano vuba, asaba ko sosiyete nyarwanda igomba gutegurwa ku buryo izakira abo bantu dore ko byagaragaye ko harimo abahakana Jenoside. Yashoje asaba "Abarokotse kuba ba champions mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge", kuko bazi ko ibibazo bahanganye nabyo byatewe n’icyuho cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Minisitiri BUSINGYE Johnston we, yavuze ko Rukumberi yibutsa amateka yose y’Igihugu cyacu, uhereye kuko abantu bagiye bacirwa hantu habi ngo bapfe, kugeza bicwa muri Jenoside. Ibyabaye byose, birimo ubwicanyi bwigishijwe n’abayobozi ba Leta mbi uko zasimburanye, kudahana abakoraga ibyaha nk’uko n’umuhamya RUTAGARAMA yari yabigaragaje, byose biratwereka ko tugomba kurwanya ikintu cyose twakwikangamo amacakubiri. Bityo rero buri wese mu nzego zinyuraye akwiye gufata umwanya, ibyo bintu bibiba amacakubiri bigasesengurwa, bikarwanywa. Yavuze ko ibibazo by’imanza za Gacaca, ab’idegembya hirya no hino, abatotetwa abazarekurwa barangije ibihano ku byaha bya jenoside, yavuze ko bifitiwe ingamba na gahunda isaba ubufatanye. Abanyeshuri b’Abanyakanada baje muri icyo gikorwa cyo Kwibuka Jenoside.

Umushyitsi Mukuru, Nyakubahwa Perezidante w’Inteko Ishingamategeko MUKABALISA Donatille, yihanganishe abafite ababo tugiye dushyingura. Ababwira ko kwibuka, ari ukwibuka ibyiza by’abazizie Jenoside, ubutwari bwabo, muri rusange umurage badusigiye. Ati “Ab’itangiye Igihugu nshima cyane uyu munsi ni Ingabo zari iza FPR z’inkotanyi n’uwari uziyoboye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, batsinze urugamba rwo kubohora Igihugu cyacu, no guhagarika Jenoside babaye imbuto zatumye u Rwanda ritazima.” Yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda rushya rwiza, akaba ariyo mpamvu tugomba kuruha ubutumwa bwo guterwa ishema n’uko ari Abanyarwanda, rugahabwa amakuru yose ku bubi bw’ibyakozwe na Leta mbi, tugomba kwamagana twese. Yashoje agira ati ”Mwese mutwaze gitwari, dukomeze kwibuka twiyubaka.”

Nyuma y’ubutumwa bw’umushyitsi mukuru, habayeho igikorwa cyo gushyingura mu rwibutso rushya imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, habaho kubunamira no gushyira indabo ku mva.

 

By  SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma.