KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 01/05/2019, ni Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Abakozi bose b’Akarere ka Ngoma, kuva ku Cyicaro cy’Akarere kugera ku Kagari bakaba bahuriye ku Biro by’Akarere kugira ngo bizihize uyu munsi.

Ibirori by’uyu munsi byabimburiwe n’umupira w’amaboko (Volleyball), wahuje abakozi. Mu mukino mwiza, amakipe yakinnye yatsindaye iseti imwe kuri imwe.

Nyuma y’Umukino, habaye ibiganiro. Hakaba hasomwe ubutumwa bwa Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo(MIFOTRA), bujyanye n’uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Umurimo unoze, umusemburo w’Iterambere rirambye”, wahuriranye  n’isabukuru y’imyaka ijana(100 Years), uyu munsi umaze ushyizweho.

Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise wari kumwe na ba Visi Meya bombi Bwana RWIRIRIZA JMVianney na KIRENGA Providence ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Bwana KANAYOGE Alex, yatanze impanuro, zagarutse cyane ku kunoza umurimo. Mu ngero zifatika, harimo n’urufatiye ku basore b’abanyarwenya bitwa “Day Makers”, bari baje gususurutsa ibirori, Meya yagaragaje ko umurimo uwo ariwo wose ukozwe neza, ugirira akamaro nyirawo. Yasabye abakozi rero kwita ku murimo, kuwunoza, no kureka ibintu bibi yose bituma umurimo utanoga harimo gukererwa, gusiba, kudatangira raporo ku gihe n’ibindi. Yasabye abakozi gucunga neza umutungo wa Leta, muri rusange asaba ko byose “Bigomga guhinduka”, bikaba byiza kurushaho.

Muri uyu munsi kandi hatowe umukozi w’indashyikirwa muri uyu mwaka wa 2018-2019. Uyu akaba ari Bwana NDARUHUTSE Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyaruvumu, mu Murenge wa Rukira. Uyu mukozi akaba ari indashyikirwa mu bintu byinshi, ariko by'umwihariko mu gukangurira abaturage, gahunda zinyuranye, ariko akaba afite n’udushya dutuma gahunda zoze zigerwaho neza. Ubu Nyaruvumu ikaba isobanutse muri byose kubera we. Twibutse ko aha Nyaruvumu, ari igicumbi cy’amasibo nabwo biturutse kuri uyu mukozi w’intangarugero, Bwana NDARUHUTSE Jean De Dieu. Yashimwe, abandi bakozi basabwa kumwigiraho.

Uyu munsi washojwe n’ubusabane bwiza, burimo ubwisanzure, bwabereye mu busitani bw’Akarere.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma