UBUKANGURAMBAGA BWO GUSOBANURA IBYAHA, KUBYIRINDA NO KURWANYA IHOHOTERWA

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 30/04/2019, mu Karere ka Ngoma hatangirijwe, ku rwego rw’Igihugu, ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igiraa iti “SOBANUKIRWA IBYAHA UBYIRINDE UBURINDE N’ABANDI.TURWANYE IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA N’IRIKORERWA ABANA”. Akaba ari ubukangurambaga bwateguwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB), bufatanyije na Minisiteri y’Umuryango.

Ubu bukangurambaga bukaba bwari bwitabiriwe n’Abayobozi banyuranye barimo  Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba  Bwana MUFULUKye Fred wari kumwe na bamwe mu bayobozi b’inzego z’Umutekano ku rwego rw’Intara, uheteye ku Ushinzwe Ingabo mu Ntara y’Iburazirazuba n’Umujyi wa Kigali, Major General Mubarakh MUGANGA n’ushinzwe Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP HATARI. Hari kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango(MIGEPROF,) Madame Nadine UMUTONI, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), Colonel Jeanot RUHUNGA, Abayobozi b’Uturere twa Kirehe, Nyagatare, Rwamagana, Gatsibo, Bugesera na Kayonza, abayobozi b’Inzego z’Umutekano mu turere, abayobozi b’Ingaga z’abikorera ku ntara no mu Turere. Abayobozi b’amatorero n’amadini. Ariko by’umwihariko abaturage benshi cyane ku buryo Sitade Cyasemakamba yari yakubise, iruzura.

Mu gutanga ikaze Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu kuba bwatangirije ubu bukangurambaga muri Ngoma, agaragaza ko Akarere gafatanyije n’inzego zinyuranye, kahagurukiye kwigisha abaturage amategeko no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Kandi ko ubukangurambaga bwatangijwe, buzakomeza.

UmunyamabangaUhoraho muri Minisiteri y’Umuryango Madame Nadine UMUTONI, we yasabye abantu bose, kugira uruhare mu kurwanya icyaha cy’ihohoterwa. Yahereye ku bana ubwabo bagomba kwirinda ibibashuka, avuga ku babyeyi  bagomba kuganira n’abana babo iby’imyororokere n’abayobozi b’amadini n’amatorero bagomba nabo gutanga inyigisho. Akaba yijeje ubufatanye muri uru rugamba rwo kurwanya ibi byaha.

Umunyamabanga Nshungwabikorwa w’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB), Col. Jeanot RUHUNGA yavuze ko kubera ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikorwa cyane, uhereye ku barimu abavandimwe kandi akenshi rigahishirwa nk’uko Itorero Mashirika ryari ryabigaragaje mu mukino waryo, bikubitiyeho ko Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga muri ibyo byaha, ni ngombwa gukoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya ibi byaha. Ingamba zafashwe zirimo ubukangurambaga buhoraho, zigakoreshwa. Yasabye abantu kudahishira no  kwisunga  Ibigo bya Isange One Stop Center, bizakomeza kongerwa umubare kugira ngo byegerezwe abaturage kurushaho.  Yavuze ko twese hamwe tugomba kurwanya ibi byaha kuko bigira ingaruka ku muryango no ku Gihugu.

Umushyitsi mukuru muri ubu bukangurambaga,  Guverineri MUFULUKYE Fred yavuze ko gahunda yatangijwe none ari nziza cyane. Yasabye Abayobozi b’utundi turere bari bitabiriye iki gikorwa ko ubu gukangurambaga bugera mu Turere twose tw’Intara kuko bufasha abaturage kumenya amategeko dore ko noneho n’Intara y’Iburasirazuba ikomeje kuba ku isonga muri ibyo byaha, bivuga ko bisaba imbaraga zidasznwe. Yasabye abaturage kudahishira iki cyaha cyangwa kugikoraho ubwumvikane, ahubwo bagatanga amakuru. Guverineri yijeje Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) ko ubukangurambaga buzakomeza hakoreshejwe uburyo bunyuranye harimo inteko z’abaturage, umugoroba w’ababyeyi, clubs, amarondo, by’umwihariko amasibo dore ko yanavukiye muri Ngoma.  Yasabye amadini n’amatorero, ndetse n’ingaga z’abikorera, kugira uruhare muri uru rugamba rwo kurwanya ibi byaha n’ababikora bagomba gufatwa nk’abanzi b’Igihugu tugomba kurwanya twivuye inyuma. Yashoje avuga ko nidufatanya twese guhashya ibi byaha bizashoboka.

 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma