ABUNZI BAHAWE AMAGARE

Muri iki gitondo cyo kuwa 02/05/2019, ku Biro by’Akarere ka Ngoma, habereye igikorwa cyo guha amagare Abunzi bagize Inteko z'abunzi mu Tugari twose uko ari 64. Yose hamwe ni amagare 384 agomba guhabwa abagize Inteko z’abunzi, ukuyemo ba Perezida kuko bo bayahawe mu cyiciro cya mbere.

Umuyobozi w'Imirimo Rusange mu Karere, Bwana UHORANINGOGA Vincent, wayoboye  iki gikorwa  cyo gutanga amagare afatanyije n’abakozi ba Maison d’Assistance Judiciaire(MAJ) bakuriwe n’Umuhuzabikorwa Me HABIYAREMYE Hubert, yashimiye Abunzi ku murimo mwiza bakora. Yabasabye kuzafata ayo magare neza, akabafasha mu kazi bakora ko kunga Abanyarwanda, ntibayagurishe. Yabijeje ubufatanye, ubuvugizi, kubaba hafi n'ibyiza byose bishoboka.

Abunzi bahawe amagare, barashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ubahaye amagare kuko agiye gukemura ikibazo cyo kugera ku kiburanwa cyangwa ku Biro by'Akagri, bahuraga nacyo. Aya magare, kimwe n'ayatanzwe mu cyiciro cya mbere, yatanzwe na Minisiteri y'Ubutabera.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma.