UMUGANDA USOZA UKWEZI KWA MATA 2019.

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 27/04/2019, mu Karere ka Ngoma kimwe n’ahandi mu Gihugu hakozwe umuganda usoza ukwezi. Uyu muganda ukaba wakozwe mu Mirenge yose y’Akarere ka Ngoma.

Ku rwego rw’Akarere uyu muganda wabereye mu Murenge wa Gashanda, Akagari ka Mutsindo, ahakozwe igikorwa cyo kubakira inzu abatishoboye babiri. Uyu muganda witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Bwana HABIMANA Kizito, wakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphroside wari kumwe  n’Umuyobozi w’Ingabo mu Karere Major MURIGANDE, Umuyobozi wa Polisi mu Karere CIP NKURUNZIZA JPD, RIB/DCI Ignace NSENGIYUMVA na ADMIN wa DASSO NSHIMIYIMANA Vestine n’Abakozi b’Akarere.

Nyuma y’umuganda wabayemo, ibikorwa byo guhoma, kubaka no kubumba amatafari y’inkarakara, kuri izo nzu zombi, habaye ibiganiro byari biteganyijwe kuri uyu munsi, birimo:

-          Ikiganiro ku buryo bwo kwizigamira  burambye EJO HEZA;

-          Ikiganiro ku munsi w’umurimo uba tariki ya 01/05;

-          Ikiganiro ku kurwanya ruswa.

Nyuma y’ibi biganiro, Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise yaganirije abaturage abasaba muri rusange kwita ku miryango yabo bagakora, bakareka ubunebwe bugenda bugaragara kuri bamwe muribo, bugatera ubukene ndetse bukabayara n’ibindi  ibibazo byinshi mu muryango. Yabasabye kugira isuku, mu ngo no mu nzu, bagatema ibihuru bibakikije.

Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’Intara, Bwana HABIMANA Kizito we yaganirije abaturage ku  ngingo enye:

1.      Ku birebana n’imihigo, yibukije abaturage ko igihe cyo kurangiza kuyihigura kigeze, yaba imihigo y’ingo n’iy’inzego zinyuranye. Abasaba kureba ibyo bagezeho byiza, bagatana n’ibibi.

2.      Yabaganirije kuri EJO HEZA, abibutsa ko kwizigamira bikorwa hakiri kare umuntu agifite imbaraga, kandi ko bikorwa kugira ngo ejo batazaba umutwaro wa Leta cyangwa undi wese. Yabasabye kwibikaho ifaranga, bakabana naryo, ntirigire aho rijya.

3.      Yabasabye kandi abakangurira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), kugira ngo uriya  mwaka wa 2019-2020, bazivuze bose.

4.      Ikindi yasabye abaturage ni ukwita ku cyabavuye mu nda, ku rubyaro rwabo nk’uko n’ibitabo bitagatifu Bibiliya na Korowani, bibisaba. Kuko kutita ku bana bawe ari icyaha kitababarirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Bwana HABIMANA Kizito, yashoje ikiganiro cye asaba abaturage kwita ku burere bw’abana, bakabagaburira, bakabajyana mu mashuri, bakabavuza. Yabasabye kuba abaturage beza, basobanutse nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, abibasaba; bakunga ubumwe, bagafashanya muri byose. Yasabye abayobozi b’imidugudu, utugari n’umurenge wa Gashanda kwegera abaturage, urugo ku rundi bakamenya uko babayeho, bakamenya ibibazo byabo, bakabikemura.

 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma