ABAROKOTSE JENOSIDE BASABWE GUKOMEZA KUGIRA UBUMUNTU BASANGANYWE

“Niyo mpamvu tubasaba byinshi kuko, abarokotse Jenoside, mufite ubumuntu”

Aya ni amwe mu magambo, Senateri Tito RUTAREMARA, yabwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabasabye gukomeza kugira umutima wo gutanga imbabazi, n’ubwo bamwe bagishenguwe n’agahinda ko kutabona imibiri y’ababo ngo bayishyingure mu cyubahiro.

Uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25, wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 15/04/2019, wateguwe n’Umurenge wa Kibungo ufatanyije n’Imirenge ya Kazo, Remera na Rurenge yimuriye abazize Jenoside mu Rwibutso rwa Kibungo, ruruhukiyemo Abatutsi bazize Jneoside basaga ibihumbi 25.

Uyu muhango watangiye muri rusange ku cyumweru tariki ya 14/04/2019, hakorwa urugendo n’ijoro ryo kwibuka (byari byitabiriwena Guverineri MUFUKUKYE Fred), witabiriwe na Hon. Senateri Tito RUTAREMARA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Bwana Kizito HABIMANA, Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara SSP MUHETO, Nyobozi y’Akarere yose yari irangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise. Hari kandi  Abayobozi b’Inzego z’umutekano mu Karere (RDF, RNP, RCS, NISS, RIB, Immigartion, DASSO), Ibigo by’abikorera, Abihayimana, n’imiryango ikomoka muri iyo mirenge ifite ababo bashyinguye muri uru  Rwibutso rwa Kibungo.

Mu ijambo ry’ikaze Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise yavuze ko Kwibuka Abatutsi basaga ibihumbi 25 bashyinguye mu Rwibutso rwa Kibungo, bakomoka mu Mirenge ya Kibungo, Kazo, Remera na Rurenge ari ngombwa, kuko ari ukwanga urupfu rubi rwabakorewe. Yavuze ko uyu mubare w’abashyinguwe muri uru rwibutso utangana n’abishwe, ahubwo abo ni ababashije kuboneka. Akaba yongeye gusaba abantu gutanga ubuhamya kugira ngo imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa, iboneke maze ishyingurwe mu cyubahiro gikwiye, nk’uko byakozwe hakaboneka umubiri wa UWINKINDI Béatrice, uri buhererekezwe. Meya yavuze ko kuba turiho, dufite umwanya wo kwibuka abacu, tubikesha amahoro twahawe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda ku ngoyi y’igitugu y’ubutegetsi bubi bwariho. Uyu akaba rero ari n’umwanya wo gushimira izo Ntwari by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wayoboye urwo rugamba kandi akarutsinda. Yahumurije kandi akomeza, abarokotse Jenoside ababwira ko Jenoside itazongera ukundi. Yashoje yibutsa ko kwibuka bikomeza mu minsi 100.

Andi magambo yahavugiwe muri uyu muhango, uhereye kuri Muzehe IRYIVUZE Isaïe, Umutangabuhamya NZEYIMANA Moïse, bagarutse ku itegurwa rya Jenoside n’uburyo ingengabitekerezo yigishijwe hose no mu bana bato, batari banazi iby’amoko. Ibi bikaba byarakozwe n’abarimu gito mu mashuri ndetse n’abayobozi bakomeye bakomokaga hano muri Ngoma; bishe abaturagebashinzwe kurinda; abo ni nka Col. RENZAHO Tharcisee, Col. RWAGAFIRITA Pierre Célestin, Minisitiri MUGIRANEZA Prosper na KABAGEMA Ferdinand. Ubutumwa bw’ingenzi ushinzwe Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside9CNLG), muri Ngoma na Kirehe Bwana NSHIMIYUMUKIZA Michel yatanze ni ugusaba urubyiruko kwigana intambwe y'ubutwari bwagaragajwe n'urubyiruko rwahagaritse Jenoside, bityo urubyiruko rukagira imbaraga zo kuvuga oya ku bashaka kubazanamo ingengabitekerezo n'andi macakubiri, ahubwo rugaharanira kubaka u Rwanda rushya.

Umushyitsi mukuru, Hon.  Senateri Tito RUTAREMERA yatanze ubutumwa bwo gushima cyane ubumuntu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaje. Ati “Umuntu atanga icyo afite. Abarokotse Jenoside bafite imbabazi, nizo twabasabye, barazitanze. Igihe cyose: nta kwihorera bakoze, no muri Gacaca bahaye imbabazi ababiciye”. Akomeza agira ati "Niyo mpamvu tubasaba byinshi kuko, abarokotse Jenoside, mufite ubumuntu”. Ahereye kuri ibyo, yasabye Abarokotse Jenoside gukomera no gukomeza ubwo bumuntu bafite, bagakomeza kugira umutima ufungukiye gutanga imbabazi n’ubwo hari abinangiye kuzisaba. Yabwiye abantu bose, kwemera bakayoboka inzira nziza y’ubumwe n’ubwiyunge Igihugu cyafashe, bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bakareka kuyikwiza mu bana kuko Leta itazababyemera. Yagaye cyane abantu banga gutanga amakuru yo kugaragaza aho imibiri yajugunywe, ababwira ko bakagombye kubikora ku neza, kuko biruhura abarokotse Jenoside, bahora bategereje n’ubasaba imbabazi ngo bazimuhe. Gutanga amakuru y’ahajugunywe abishwe muri Jenoside nta ngaruka mbi yabyo, ku muntu ubikoze.

Muri uyu muhango wo Kwibuka, habayemo n’igikorwa cyo guherekeza UWINKINDI Béatrice, wiciwe mu Murenge wa Remera, umubiri we ukaba waraboneste vuba aha.

 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma