UMUSARURO WONGEREWE AGACIRO WUNGURA UMUHINZI

Mu rwego rwo gufasha abahinzi b’inanasi kwiteza imbere no guha agaciro umusaruro wabo, mu Karere ka Ngoma  kubatswe ikusanyirizo ry’ inanasi mu murenge wa Sake (Sake Pineapple Collection Center). Iri kusanyirizo ryuzuye rikazafasha abahinzi b’inanasi bibumbiye mu makoperative akorera mu mirenge ya Sake, Jarama na Mugesera  kubona aho umusaruro w’inanasi usarurirwa kuburyo ushobora kubikwa igihe kirekire, mugihe hategerejwe ko ugezwa ku  isoko.

Igikorwa cyo gutaha kumugaragaro iyi nyubako kikaba cyabaye kuri uyu wa 26/07/2013, igikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza ukwezi kwahariwe amakoperative mu karere ka Ngoma.
Uyu muhango ukaba witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Bwana Nambaje Aphrodise, hamwe n'abandi batumirwa batandukanye.
Mu ijambo Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yagejeje kubari aho, yashimiye abahinzi b’inanasi ibyo bamaze kugeraho anabasaba gukomeza kongera umusaruro kandi barushaho gukorana neza n’uruganda rw’Inyange.
Ibi birori byaranzwe n’ibyishimo abaturage bari bafite by’iki gikorwa cy’iterambere cyubatswe mu murenge wa Sake.