UKWEZI KWAHARIWE AMAKOPERATIVE MU KARERE KA NGOMA


Mu rwego rwo kwizihiza ukwezi kwahariwe amakoperative mu karere ka Ngoma, kuri uyu wa 26/07/2013, mu Murenge wa Sake, habereye ibirori byo gutaha Inyubako y'Umurenge SACCO wa Sake “KOZISA”. Uyu murenge wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga 25.500.000, yose akaba yaravuye mu mbaraga z'abanyamuryango.
Uyu muhango ukaba witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Bwana Nambaje Aphrodise, hamwe n'abandi batumirwa batandukanye barimo intumwa ya RCA, abahagarariye ingabo na Police, n’abandi bayobozi batandukanye tutibagiwe n’abaturage b’Umurenge wa Sake bari benshi kandi bishimiye iki gikorwa.

Mu ijambo Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yagejeje ku bari aho, yabashimiye icyo gikorwa cy'indashyikirwa bigejejeho anabibutsa ko Umurenge SACCO ugomba gukorana n’ibindi bigo by’imari, kugirango bazamure iterambere ry’abaturage. Yagarutse kandi ku bikorwa byiza amakoperative yo mu Karere ka Ngoma yagezeho, harimo kuba yarabashije kwizamura, bikaba bitanga isura nziza ku bagana aka Karere. Yasabye abanyamuryango bayo kwizigamira kandi igihe bahawe inguzanyo bakihatira kwishyura neza. Yibukije kandi abayobozi b’amakoperative cyane cyane za SACCO, bagomba gukorera abanyamuryango aho kwigwizaho ibya rubanda.

Muri ibyo birori, hatanzwemo ibihembo ku banyamuryango bakoranye neza na SACCO KOZISA.