UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA KIBUNGO ANTOINE KAMBANDA

Kuri uyu wa Gatandatu, kuwa 20/07/2013, mu Karere ka Ngoma, nyuma y’inyaka isaga itatu iyi Diyoseze idafite umushumba, Musenyeri Antoine Kambanda yahawe inkoni y’ubushumba yo kuyobora Diyosezi ya Kibungo, akaba asimbuye Musenyeri Kizito Bahujimihigo wahoze uyiyobora akaza kwegura mu mwaka wa 2010. Imbere y’imbaga y’Abakiristu, Musenyeri Kambanda yemeye ko azaharanira kubaka Kiliziya, kwitangira imbaga ntagatifu y’Imana nk’umubyeyi ugira impuhwe akayiteza imbere, kandi ko azaharanira ko Abakristu aragijwe bagira ubuzima bwiza.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu barimo Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi wari umushyitsi mukuru, Abaminisitiri batandukanye, Guverineri wa Banki nkuru y’Igihugu, Abo mu Nteko Ishinga amategeko, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Abakuru b’Ingabo na Polisi, Abihayimana bo mu Rwanda no mu mahanga n’Abakristu benshi bo hirya no hino ku Isi.

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi mu ijambo rye, yabanje gutanga indamukanyo ya Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda, Paul Kagame, maze yizeza Musenyeri wimitswe ubufatanye anamusaba gukoresha neza ububasha ahawe, akenura intama aragijwe.  Musenyeri Antoine Kambanda, yashimiye Imana ibyo yamukoreye, maze yongera kuyemerera kuyikorera ubuzma bwe bwose.

Uyu munsi ukaba waranzwe n’ibirori bitandukanye ndetse no gutanga impano zitandukanye zahawe Musenyeri zirimo, imodoka, Inka, Ibiribwa, mu rwgo rwo kumwishimira ndetse no kumugaragariza ko bazamufasha mu mirimo ashinwe.