TWAMAGANE IKORESHWA RY’IBIYOBYABWENGE

Kuwa 13/07/2013, mu ishuri rya IPRC East, ryo mu Murenge wa kibungo mu karere ka Ngoma, habereye igikorwa cyo kurwanya no kwamagana ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu mashuri, iki gikorwa kikaba kitabiriwe n’abashyitsi batandukanye, barimo police, ubuyobozi bw’Akarere, abaganga bavura indwara zo mu mutwe ndetse n’impuguke mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Mu batanze ibiganiro byo kurwanya ibiyobyabwenge kuri uyu wa 13/07/2013 harimo n’umuyobozi wa Police mu karere ka Ngoma, Supt Rubamba Victor, wavuze ko ibiyobyabwenge mu rubyiruko binyobwa ariko ko byumwihariko mu mashuri naho biri kugenda bigaragaramo cyane asaba abari aho guhagurukira kubirwanya, batanga amakuru y’aho byagaragaye.

Professeur Rutazibwa Gerard, umwarimu  muri kamunuza nkuru y’u Rwanda watanze ikiganiro ku ngaruka z’ibiyobyabwenge ku iterambere ry’ubukungu, yavuze ko ibiyobyabwenge bitarwanyijwe bishobora gusenya igihugu icyo aricyo cyose.

Ibi biganiro bikaba byabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwkozwe n’abanyeshuri barangajwe imbere n’abayobozi babo, bakaba bazengurutse umujyi wa Ngoma bitwaje ibyapa biriho amagambo yamagana ibiyobyabwenge.