Abaturage barishimira ko bahawe urukingo rwa COVID19

Kuri uyu wa 06/03/2021 ni umunsi wa kabiri wo gutanga urukingo rwa koronavirusi. Site 15 zirimo ibigonderabuzima no ku bitaro bikuru bya Kibungo mu karere ka Ngoma nizo zitangirwaho urukingo rw'icyorezo cya Koronavirusi muri gahunda yo gutanga urukingo rwa COVID19 mu Rwanda.

Abahereweho muri iki gikorwa cyo gutanga urukingo rwa Koronavirusi harimo abakozi bakora kwa muganga, abajyanama b’ubuzima n’abandi bakora mu rwego rw’ubuzima bashobora kugira ibyango byo kwandura.

Mu byiciro by'abaturage bahereweho kandi harimo abageze muzabukuru bafite hejuru y'imyaka 65, abarimu, abikorera n'abandi bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi kuko bahura n'abantu benshi.

Bamwe mubari mu byiciro by’abaturage bamaze guhabwa urukingo rwa Koronavirusi barashimira Leta yabahaye urukingo ku ikubitiro bakavuga ko bagiye no gukangurira abandi baturage kutagira impungenge z’urukingo. Abakingiwe barasabwa gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zose zo kwirinda icyorezo cya koronavirusi zirimo no kwambara neza agapfukamunwa buri munsi igihe cyose bavuye mu rugo nkuko byubahirizwa na buri munyarwanda wese.

Bwana KABANDANA Gerald usanzwe ari umwalimu mu mashuri abanza yavuze ko urukingo rwa Koronavirusi rwaje rukenewe cyane akomeza asaba abamaze gufata urukingo rwa Koronavirusi ko batagomba kwirara ngo bakore ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.