Mu Karere ka Ngoma hatangiye gukoreshwa serivisi y’irangamimerere (Kwandika abana bavutse no kwandikura abapfuye) hakoreshejwe ikoranabuhanga mu bigo by’ubuvuzi mu kwezi kwa Nzeri 2020 aho iyo serivisi yatangiriye mu Bitaro by’Icyitegererezo bya Kibungo, kugeza uyu munsi tukaba tumaze kwandika abana bavukiye kwa muganga bangana na 546
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifatanyije na Minisiteri harimo Minisiteri y’ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (National Identification Agency) yateguye amahugurwa kuri serivisi z’irangamimerere aho icyiciro cyambere hahuguwe abayobozi ku rwego rw’Akarere harimo Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima, umuyobozi ushinzwe imiyoborere hamwe n’umukozi ushinzwe ikoranabuhanga abo bakazafasha mu gukurikirana imikoreshereze yiyo systeme ku rwego rw’Akarere ndetse bakanakurikirana uko iyo serivisi itangwa mu bigo by’ubuvuzi.
Bwana NAMBAJE Aphrodise asoza ayahugurwa y'abanditsi b'irangamimerere mu bigonderabuzima
Mu gusoza aya mahugurwa Bwana NAMBAJE Aphrodise umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yasobanuye ko mu gihe cy’iminsi 3 bari bamaze bahugurwa, nk'ubuyobzi bw'Akarere ka Ngoma bizera neza ko ubumenyi bahakuye buzabafasha kunoza neza akazi kabo kandi bagatanga serivisi z’ubuvuzi neza kandi ku gihe kubaza babagana.
Ati: “Ibyo mugiye gukora bijyanye no gutanga ubuzima iyi mibare y’abaturage mwandika niyo igihugu gishingiraho mu igenamigambi bityo rero turabasaba kubikora neza kurushaho uwavutse cyangwa uwapfuye mu kamwaka bidasabye gutegerza kuko iyo bikozwe gutyo umuturage aba asiragijwe bikamwicira indi mirimo yakabaye yikorera”
Kuva tariki ya 25 /11 kugeza tariki ya 27/11/2020 hateguwe amahugurwa y’abayobozi b’Ibigonderabuzima na Data Managers ku irangamimerere, aho bahuguwe ku bintu bikurikira:
- - Basobanuriwe icyo irangamirere aricyo, ibikorwa by’irangamimerere byandikwa mu Rwanda n’akamaro k’irangamimerere.
- - Basobanuriwe Amategeko azifashishwa mu gushyira mubikorwa igikorwa cyo kwandika abana bavutse n’abapfiriye mu bigo by’ubuvuzi.
- - Kwandika ku gihe abavukiye n'abapfiriye mu bigo by'ubuvuzi "Timely birth and death registration in health facilities"
- - Uburyo bukurikizwa mu kwandika abavutse n'abapfuye "Standard Operating Procedures for Birth and Death Registration"
- Gukoresha ikoranabuhanga mu kwandika abana bavutse ndetse no kwandika abapfiriye mu bigo by’ubuzima (National centralized integrated cival registration and vital statistic)
Mu Karere ka Ngoma hari ibigonderabuzima 15 n’ibitaro 1 biri ku rwego rw’Icyitegererezo bya Kibungo.